skol
fortebet

Volleyball: Cameroon yisubije igikombe cya Afurika kitahiriye u Rwanda rwacyakiriye

Yanditswe: Monday 20, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Cameroon yegukanye igikombe cya Africa cy’abagore muri Volleyball cyaberaga i Kigali mu Rwanda, itsinze Kenya amaseti 3-1 (25-21, 25-23, 15-25, 25-23) ku mukino wa nyuma wabereye muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru.
Cameroon yatsinze Kenya seti 3 - 1, yisubiza iri rushanwa yaherukaga no kwegukana ubushize ndetse bihesha amakipe yombi kuzahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore kizabera mu Buholandi na Pologne mu mwaka utaha wa 2022.
Gutsinda uyu mukino byahesheje Cameroun kwegukana (...)

Sponsored Ad

Cameroon yegukanye igikombe cya Africa cy’abagore muri Volleyball cyaberaga i Kigali mu Rwanda, itsinze Kenya amaseti 3-1 (25-21, 25-23, 15-25, 25-23) ku mukino wa nyuma wabereye muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru.

Cameroon yatsinze Kenya seti 3 - 1, yisubiza iri rushanwa yaherukaga no kwegukana ubushize ndetse bihesha amakipe yombi kuzahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore kizabera mu Buholandi na Pologne mu mwaka utaha wa 2022.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Cameroun kwegukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatatu yikurikiranya mu gihe Kenya ikomeje kugira ibikombe icyenda, icya nyuma yaragitwaye mu 2015.Inshuro 2 ziheruka zose Cameroon yatsindaga Kenya.

Cameroun yageze ku mukino wa nyuma itsinze Nigeria amaseti 3-0 mu gihe Kenya yabanje gutsinda Maroc amaseti 3-0 mu wundi mukino wa ½ wabanje.

Maroc yabaye iya gatatu itsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-19, 25-17, 25-18). Yabiherukaga mu 1976 mu gihe mu 1987 yari yabaye iya kabiri.

Uko amakipe yakurikiranye mu bagore:

1. Cameroon
2. Kenya
3. Morocco
4. Nigeria
5. Tunisia
6. RD Congo
7. Senegal
8. Burundi
9. Rwanda (Rwavanywe mu irushanwa)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa