skol
fortebet

Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’abagore yageze muri 1/2 cya shampiyona y’Afurika bwa mbere mu mateka

Yanditswe: Monday 13, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere mu mtaeka,ikipe y’u Rwanda mu bagore yageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika cya Volleyball itsinze Nigeria amaseti 3:0, mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda A.

Sponsored Ad

U Rwanda rwitabaje abakobwa 4 b’abanya Brazil bakomeye,rwatsinze uyu mukino utari woroshye,rwerekeza muri 1/2 cy’iyi mikino iri kubera muri Kigali Arena.

U Rwanda rwatsinze Nigeria amanota 25 - 22 mu iseti ya mbere y’uyu mukino wa kabiri wari ishyiraniro.

Iseti ya kabiri u Rwanda rwayegukanye rutsinze Nigeria amanota 25 - 23 mu gihe iya 3 yari igoye cyane Nigeria yagerageje kuzamura amanota ariko birangira itsinzwe kuri 25-23 nyuma y’amanota akenewe yakozwe na Aline Siqueira na Bianca Gomes.

U Rwanda ruyobowe na Bianca Moreira Gomes uri gukora amanota akenewe cyane muri iyi mikino ndetse afite ubuhanga mu kuyobora bagenzi be.

Muri ½ kizakinwa ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzahura n’ikipe izaba iya kabiri mu Itsinda B rigizwe na Cameroun, Kenya, Tunisia, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Mbere ni iyo mu Itsinda B aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinzwe na Kenya amaseti 3-0 (11-25, 12-25, 19-25) mu gihe Tunisia yatsinzwe na Cameroun amaseti 3-0 (15-25, 18-25, 17-25).

Ikipe y’u Rwanda izongera gukina ku wa Gatatu ihura na Sénégal ifite urugamba rwo kwisobanura na Maroc muri iri tsinda A guhera saa Munani ku munsi w’ejo.

Mu bagabo,Tunisia igiye kongera guhurira na Cameroun ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo nkuko byagenze muri 2019.

Tunisia ifite irushanwa riheruka, yabigezeho itsinze Misiri amaseti 3-1 muri Kigali Arena mu gihe Cameroun yatsinze Maroc amaseti 3-2 mu mukino wa 1/2 wabanje.Umukino wa nyuma ni kuri uyu wa Kabiri.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa