Volleyball: Imikino y’igikombe cy’Intwari irakinwa guhera kuri uyu wa gatandatu
Yanditswe: Friday 30, Jan 2026
Amakipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona muri volleyball agiye guhurira mu irushanwa ry’intwari.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’Intwari taliki ya 1 Gashyantare 2026, hirya no hino mu mashyirahamwe y’imikino bakomeje guteguera no gukina imikino y’igikombe cy’intwari aho mu mukino wa volleyball barakina mu mpera ziki cyumweru.
Amakipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2025-2026 aho igeze abagabo n’abagore, niyo azahurira muri iri rushanwa ngaruka mwaka ryo kwizihiza umunsi w’intwari.
Amakipe ya Gisagara,APR, Kepler ndetse na Police mu cyiciro cy’abagabo ndetse na APR WVC, Kepler WVC Police WVC ndetse na RRA WVC niyo azakina iri rushanwa ry’intwari mu mukino wa volleyball riteganyijwe taliki ya 31 Mutarama kugeza taliki ya 1 gashyantare 2026 mu nzu y’imikino ya Petit Stade. Ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa, mu cyiciro cy’abagabo ryegukanywe n’ikipe ya Kepler nyuma yo gutsinda ikipe ya REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-1 (25-18, 20-25, 25-20, 25-18).
Ikipe ya Police WVC mu cyiciro cy’abagore, niyo yegukanye igikombe cy’intwari giheruka nyuma yo gutsindira ikipe ya APR WVC ku mukino wa nyuma bigoranye amaseti 3-2 (16-25, 25-19, 23-25, 26-24, 15-10).
Iyi mikino yose izabera muri Petit Stade I Remera.
Dore uko imikino yose iteye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *