skol
fortebet

Volleyball: Mu masaha atarenze 24 FRVB iraba ibonye umuyobozi mushya, Gustave na Leandre ninde uha amahirwe?

Yanditswe: Friday 03, Feb 2017

Sponsored Ad

Hasigaye umunsi umwe gusa ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda ’FRVB’ rikabona umuyobozi. Nkurunziza Gustave wari usanzwe uriyobora ndetse na Karekezi Leandre wigeze kuba Meya wa Gisagara nibo bahatana ku mwanya wo kuriyobora.
Ni amatora azaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017, aho abahatana bazaba bahatanira imyanya ikurikira ; umwanya w’umuyobozi mukuru wa FRVB, Visi Perezida wa mbere, Visi Perezida wa kabiri, umunyamabanga mukuru ndetse n’umubitsi.
Ese ni izihe hari (...)

Ese ni izihe hari impinduramatwara umuyobozi uzatorwa yitezweho?

Iyo uteye icyumvirizo mu bakinnyi, abatoza n’abandi bakurikiranira hafi uyu mukino usanga bavuga ko umuyobozi wese uzatorwa agomba kwita cyane ku bikorwa remezo(ibibuga bigezweho), kugarura abantu ku ibibuga kuko basa nabatagikunze uyu mukino, gufasha mu kuzamura u rwego rw’abatoza batoza uyu mukino n’ibindi.

Ese Nkurunziza na Karekezi ninde uhabwa amahirwe?

Biragoye cyane kuvuga uhabwa amahirwe kuko mu bantu twagerageje kuvugisha bose bahurira ku kintu kimwe, bavuga ko ari Nkurunziza Gustave na Karekezi Leandre bose ari abantu bamaze igihe kinini muri uyu mukino kandi bawufitemo ibigwi.

Gustave bavuga ko urebye kuri manda ye yari irangiye usanga hari ibyo yaragerageje gukora neza bityo ko atorewe indi manda yanakora ibirenzeho. Naho Karekezi Leandre bavuga ko ibigwi afite muri uyu mukino dore ko yakiniye ikipe ya APR VC ndetse n’ikipe y’igihugu, utirengagije uburyo yafashije ikipe ya Gisagara kuzamuka kugera ku rwego igezeho, kugira uruhare mu iyubakwa ry’ikibuga cya Volleyball i Gisagara n’ibindi, nawe babona yafasha byinshi mu impinduramatwara z’uyu mukino.

Dore abiyamamaza n’imyanya biyamamariza

Ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa FRVB: Nkurunziza Gustave na Karekezi Léandre.

Visi Perezida wa mbere:Kansime Julius (umukandida umwe rukumbi).

Visi Perezida wa kabiri:Ribanje Jean Pierrena Ruterana watanzwe n’ikipe ya KVC nk’umukandida.

Ku munyamabanga Mukuru:Mfashimana Adalbert umukandida umwe rukumbi wari usanzwe ari Komiseri muri FRVB.

Ku mwanya w’umubitsi:Mukamurenzi Providence wigeze kuba kuri uyu mwanya ariko aza gusezera aho yari agiye mu butumwa bw’akazi, ubu arahatana n’uwamusimbuye ariwe Uwera Jeannette.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa