Volleyball: Umukinnyi wa APR VC yakubise umutoza we amuvusha amaraso
Yanditswe: Saturday 18, Nov 2023
Umukinnyi wa APR VC witwa Gisubizo Merci yakoze amakosa akomeye akubita umutoza we umutwe amuvusha amaraso mu mukino bahuraga na Police VC mu mikino nyafurika, y’akarere ka Gatanu muri Volleyball.
Umusifuzi yamuhaye y’umutuku amwohereza hanze gusa benshi batunguwe nuko bamujyanye mu rwambariro ahavurirwaga uyu mutoza we Rwanyindo Mathiew.
Uyu mukinnyi yamukubise umutwe,kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Ugushyingo 2023.
Ubwo abakinnyi bajyaga kumva umutoza, Gisubizo yagiye yitonganya abaza umutoza wungirije igitumye ashaka kumusimbuza, undi nawe amubwira ko atari agiye gutura mu kibuga gusa abimubwira amukurura umwambaro mu ijosi.
Gisubizo yahise arakara akubita uyu mutoza umutwe ku mazuru ava amaraso menshi.
Umusifuzi yahise yereka Gisubizo ikarita y’umutuku n’umuhondo (muri Volleyball iyo uyahawe yombi uba ugomba kujya kure y’aho umukino uri kubera) umukinnyi yahise ajya mu rwambariro, umutoza na we ajya kwitabwaho n’abaganga.
Ngo si ubwa mbere uyu mutoza agaragaye atonganya abakinnyi ku rwego rukomeye kuko bivugwa ko ajya anabatuka bamwe bagashaka no gusohoka mu kibuga bagaturishwa na bagenzi babo.
Iyi mirwano n’ubundi yabaye Police VC imereye nabi iyi APR VC kuko yayitsinze amaseti 3-0 (25-23, 25-21, 25-20).
Kuri iki cyumweru hateganyijwe umukino wa nyuma uzahuza POLICE VC na Sport-S ya Uganda.
Abakinnyi b’ikipe nkuru y’igihugu y’umupira w’amaguru,AMAVUBI,bari mu bafana benshi baje kureba iyi mikino ya Volleyball iri kubera muri BK Arena.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *