skol
fortebet

Volleyball: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FRVB n’umubitsi wayo barafunze (yavuguruwe)

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2017

Sponsored Ad

Hatumimana Christian, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FRVB
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) Hatumimana Christian n’umubitsi w’iri shyirahamwe Uwera Jeannette bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro aho bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo waryo.
Kuva ejo hashize kuwa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017 nibwo aba bombi bafashwe na Polisi bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa FRVB.
Umuvugizi wa Polisi y’u (...)

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yatangarije Umuryango ko Hatumimana Christian na Uwera Jeanette bafunze bakekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Yagize ati:"Nibyo koko Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Federation ya Volleyball mu Rwanda arafunze kuva ku munsi w’ejo, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo, afunganywe na tresorier (umubitsi)".

Andi makuru Umuryango wamenye ni uko na Perezida wa FRVB uherutse gutorwa, Nkurunziza Gustave (wari unasanzwe ariyobora muri manda ishize) nawe yaba ari kubazwa na Polisi muri iki kibazo.

Ntacyo Polisi yadutangarije kuri aya makuru. Umuvgizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yabwiye Umuryango ko iperereza rigikomeje.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko amafaranga abafunzwe bakekwaho kunyereza yaba yarakoreshejwe muri ruswa yahawe inteko itora ngo hatorwe abakandida Hatumimana yashakaga mu matora ya komite yabaye taliki 4/2/2017.

Umwe mu bari biyamamarije kujya muri komite ya FRVB mu matora aheruka yatangarije Umuryango ko inteko itora yahawe amafaranga n’ubuyobozi bwa FRVB ngo ihe amajwi abo bashaka ko bari butorwe.

Amafaranga ngo akaba yaratangiwe muri kamwe mu tubari twa Nyabugogo, abitabiriye amatora batoye bamaze kuyahabwa. Uyu mukandida utaragize amahirwe yo gutora avuga ko Hatumimana ariwe ubwe wayijyaniye Nyabugogo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa