Umunyezamu wa Cape Verde, Josimar José Évora Dias uzwi cyane ku izina rya Vozinha, ashobora kutemererwa gukoresha iryo zina ku myambaro ye ubwo azaba akinira ikipe ya Colo Colo yo muri Chile.
Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ry’Ababigize umwuga muri Chile (ANFP) ateganya ko abakinnyi bagomba gukoresha amazina yabo bwite cyangwa ay’imiryango ku myambaro y’ikipe, aho amazina y’akabyiniriro cyangwa andi mazina bazwiho atemewe.
Ibi bivuze ko Vozinha ashobora gusabwa gukoresha izina rye nyaryo ariryo Josimar José Évora Dias aho gukoresha akabyiniriro ke. Izina “Vozinha” risobanura “nyogokuru” mu rurimi rw’Igiporutugali, rikaba ryarahawe uyu munyezamu mu rwego rwo guha icyubahiro nyirakuru wamureze.
Colo Colo yamaze gusaba ko yakorerwa ubusonerwe n’Inama y’Abayobozi b’amakipe yo muri Chile kugira ngo yemerewe gukomeza gukoresha izina rya Vozinha. Iki cyemezo kigomba gutorwa ku bwumvikane busesuye kugira ngo yemererwe.
Kuva hatangazwa ko yasinyiye iyi kipe, Colo Colo imaze kubona hafi 70,000 by’abakurikirana iyi kipe ku mbuga nkoranyambaga. Umufana wa Colo Colo, Héctor Hermosilla, yagize ati: “Isi yose iri kumenya byinshi kuri Colo Colo. Amaso y’Isi azaba kuri Vozinha kandi ibyo bizaba byiza ku ikipe.”
Kuva Vozinha yakwitabira igikombe cy’isi abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bariyongereye cyane kuko ubu akurikirwa n’abasaga miliyoni 29 avuye ku bihumbi biyinga 50 yari afite mbere gato y’imikino y’igikombe cy’isi.
Vozinha yabaye umwe mu bakinnyi batunguranye cyane mu gikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gufasha Cape Verde kugera mu cyiciro cya 1/32 ku nshuro ya mbere mu mateka yayo aho yakoze ibitangaza mu izamu ubwo Cape Verde yatsindwaga na Argentina ibitego 3-2, nyuma yo kwitwara neza mu mukino ufunfura bahuriyemo na Espagne.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *