skol
fortebet

Wa mukozi muto wa Manchester City wahawe imodoka nziza na Sergio Aguero yayishyize ku isoko

Yanditswe: Friday 11, Jun 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu Sergio Aguero aherutse guha imodoka ye ihenze ushinzwe imyenda muri Manchester City kuvamo akerekeza muri FC Barcelona mu minsi mike ishize.

Sponsored Ad

Aguero yahaye imodoka ya 2016 Range Rover Evoque umukozi wa City witwa Ally Marland usanzwe ashinzwe kwita ku myenda y’abakinnyi ubwo yari mu muhango wo gushima abakozi b’iyi kipe bakoranye imyaka isaga 10 yayimazemo.

Icyakora Bwana Ally wageze muri City muri 2012 n’umugore we Nicky basanzwe bafite izindi modoka ariyo mpamvu iyi bahawe na Aguero bahisemo kuyishyira ku isoko.

Madamu Nicky yahisemo kugurisha iyi modoka kugira ngo akuremo amafaranga yo gufasha abana bo muri Derian House Children’s Hospice.

Iyi modoka isanzwe igura ibihumbi £40,000 ariko aba bayishyize mu cyamunara gihera ku bihumbi 23 by’amapawundi aho amafaranga azavamo azakurwamo 5% akajya gufasha abana.

Uyu mukinnyi watsindiye City ibitego 260 yanze kuva muri iyi kipe adasize urwibutso ariyo mpamvu yafashe urufunguzo rw’imwe mu modoka ze arangije aruha ushinzwe gutunganya imyenda y’abakinnyi [Kit man].

Aguero mbere y’uko ava muri City yari amazemo imyaka 10,yaguriye abakozi b’ikipe amasaha 60 yo mu bwoko bwa Hublot cyangwa Tag Heuer mu rwego rwo kumushimira ibyo bamukoreye.Aya masaha yamutwaye £60,000 .



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa