skol
fortebet

Wa munya Brazil waje gukinira Rayon Sports yavuze intego ikomeye imuzanye mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 14, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu ukomoka muri Brazil,Chrismar Malta Soares,waje gukinira Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda,aho yahise atangaza ko ashaka kuyihesha ibikombe ndetse no kuba uwa mbere mu batsinda ibitego byinshi.
Rutahizamu Christmar bivugwa ko afite imyaka 22 y’amavuko,yahishuye ko iyi kipe yari asanzwe ayizi kuko ngo yumvise papa we ayiziho byinshi.
Christmar yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo aho yahise ajya mu kato ategereje ibisubizo bya COVID-19 akabona gutangira imyitozo.
Nkuko amakuru (...)

Nkuko amakuru dukesha ISIMBI abitangaza,uyu musore yatangaje ko yishimiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports, ngo yayibwiweho byinshi ko isanzwe ikoresha abanya-Brazil.

Ati"Umpagarariye(manager) yabanje kuyimbwiraho bihagije, naje no kumenya ko papa yari ayiziho yagiye ayisomaho byinshi amaze kumenya ko inshaka, ikindi ni uko ari ikipe nziza isanzwe ikinisha abanya-Brazil ndetse hari n’umutoza wayitoje, umukinnyi wayikiniye twaravuganye ambwira ko ari ikipe nziza y’abafana."

Ku ntego azanye muri iyi kipe, yagize ati "intego ni ukubafasha gutwara ibikombe birumvikana no kuba mu b’imbere nkatsinda ibitego byinshi."

Chrismar Malta Soares si we munya-Brazil wa mbere ugiye gukinira iyi kipe kuko no muri 2018 yari ifite Jonathan Rafael Da Silva ni mu gihe yanatojwe n’umutoza ukomoka muri iki gihugu, Robertinho.

Ibitekerezo

  • AREGA ABA BRESILIEN BARAHENDUTSE.KUZA MURI RAYON SPORT BAZASHOBORA KURARA CONTENAIRE.CYANGWA GUHEMBWA MU BYICIRO NTIBAYIZI IGICE CYA MBERE NTIBAZAKIRANGIZA NO KUBONA TIQUETS IBASUBIZA I WABO BIZABA IKIBAZO GIKOMEYE .MURAKOZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa