skol
fortebet

Wayne Rooney ashobora kwirukanwa kubera kunywa agasembuye abakobwa bakiri bato bambaye ubusa bakamukiniraho

Yanditswe: Wednesday 28, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Derby County,Wayne Rooney,ari mu mazi abira nyuma y’aho agiye mu kabari akanywa agasinda hanyuma agasinzirira ku ntebe byatumye abakobwa bakiri bato barimo uw’imyaka 21 bamwifotorezaho bambaye utwenda tw’imbere.

Sponsored Ad

Wayne Rooney uhembwa miliyoni £4.5 z’amapawundi na Derby County ashobora kwirukanwa kubera iyi myitwarire igayitse yo gusinda agasinzira abana bato abyaye bakamukiniraho bambaye ubusa.

Umwe mu bahaye amakuru The Sun kubyerekeye kwirukanwa kwa Rooney yagize ati “ni 50-50.Nk’umutoza agomba kuba intangarugero.

Ni gute yayobora abasore bakiri bato atashobora kwitwararika igihe yasohotse hanze.Iriya myitwarire yangije icyubahiro cy’ikipe.

Icyakora umugore wa Rooney witwa Coleen yamushyigikiye avuga ko nta byacitse.

Kuwa Mbere,Rooney yagaragaye mu myitozo yo kuwa Mbere afasha abakinnyi ba Derby kongera umuvuduko gusa hari umwe muri bo yavunye ugiye kumara amezi asaga 3 adakina.

Rooney ashobora kwirukanwa mbere y’uko shampiyona ya Rams’ Championship itangira kuwa 7 Kanama uyu mwaka.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Rooney n’inshuti ze basohokeye I Manchester basohokeye mu kabyiniro kitwa Chinawhite nightclub aho bamaze ijoro ryose bicaye muri VIP bari kunywa inzoga.

Bigeze mu rukerera,Rooney yabwiye ushinzwe umutekano kuzana abakobwa 3 bakiri bato ari nabo baje kwifotoreza kuri Rooney yasinze asinziriye bambaye ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa