skol
fortebet

#WC2026: Sénégal yari yitezweho guhagararira Afurika neza yagaritswe

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 17, Jun 2026

#WC2026: Sénégal yari yitezweho guhagararira Afurika neza yagaritswe

Sponsored Ad

skol

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakosoye iya Sénégal mu mukino wazo wa mbere mu Gikombe cy’Isi, iyitsinda ibitego 3-1, nyuma y’uko yari yashyize imbaraga mu kugarira.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026, ni bwo Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada cyakomeje gukinwa.

Umwe mu mikino yari ikomeye kurenza indi ni uwahuje u Bufaransa buhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa na Sénégal iri mu makipe akomeye ahagarariye Afurika.

Igice cya mbere cy’uyu mukino ntabwo cyigeze kibonekamo amahirwe menshi, ndetse na make yabonetse yari ku ruhande rwa Sénégal ariko Nicolas Jackson akomeza kuyatera inyoni.

Mu gice cya kabiri u Bufaransa bwerekanye ko ari ikipe nkuru mu irushanwa, ibona igitego cya mbere ku munota wa 65 cyatsinzwe na rutahizamu wayo Kylian Mbappé waherejwe umupira mwiza na Michael Olise.

Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yakoze impinduka akura mu kibuga Ousmane Dembélé ashyiramo Bradley Barcola wahise atangira kuzonga ubusatirizi bwa Sénégal.

Nyuma y’iminota ibiri gusa yinjiye mu kibuga, yahise atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 82, binyuze mu mupira mwiza yari aherejwe na Adrien Rabiot.

Ibitego bibiri byakanguye Sénégal ijya gushaka uko yishyura, ndetse ku munota wa kane w’inyongera, Ibrahim Mbaye atsinda igitego cyiza nyuma yo gucenga ubwugarizi bw’u Bufaransa.

Mu gihe iyi kipe ikiri mu byishimo, Kylian Mbappé yarebye neza uko umunyezamu wa Sénégal ahagaze, arirambura atera ishoti ari kure y’urubuga rw’amahina, rihita riruhukira mu izamu.

Ibi bitego 3-1 ni byo byahesheje intsinzi u Bufaransa, buhita bunayobora urutonde rw’agateganyo rw’Itsinda I busangiye na Iraq na Norvège bifitanye umukino mu ijoro rishyira ku wa Gatatu.

Mbappé yahise agira ibitego 14 mu mikino ye yose y’Igikombe cy’Isi, akaba ari uwa gatatu watsinze byinshi nyuma ya Miroslav Klose ufite 16 na Ronaldo Nazário ufite 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa