skol
fortebet

Wilfried Zaha yahishuye ingeso mbi Pepe afite yatumye ahunga icyumba babanagamo

Yanditswe: Saturday 16, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Arsenal, Nicolas Pepe, avugwaho kugira ingeso yo kugona bituma abakinnyi bararana mu cyumba bahitamo kwigendera bakajya kurarana ahandi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 wabuze umwanya wo kubanza mu kibuga muri Arsenal,benshi mu bakinnyi bahawe kurarana nawe baramuhunga kubera kugona.
Rutahizamu wa Crystal Palace w’imyaka 29, avuga ko yahatiwe gusaba abayobozi kumwimura mu cyumba nyuma yo gushyirwa mu cyumba kimwe na Pepe igihe bari bahuriye mu ikipe ya Cote d’Ivoire.
Zaha yabwiye (...)

Zaha yabwiye Judy podcast ati: "Mbega iminsi. Nicolas Pepe. Nasabye kuva mu cyumba.

"Nagiye gusaba kuva mu cyumba kuko yagonaga nka moto.Byari ubusazi. Naravuze ngo "Oya ".

Ubu ni bwo bwari ubwa mbere ngiye gukinira Cote d’Ivoire.

Banyemereye kwimuka no gusangira icyumba na Salomon Kalou.Yaraje arambwira ati ’Bro, ndabizi." "

Pepe ntabwo ariwe wenyine ugiranye ikibazo na Zaha."

Uyu mukinnyi wa The Eagles yatangaje ko Ravel Morrison yigeze ashaka gukina nka Ronaldinho bituma bashwana bari mu kibuga ubwo bari mu ikipe y’Ubwongereza mu batarengeje imyaka 21.

Aba bakinnyi bombi basunikanye mu mukino batsinzemo Lituwaniya ibitego 5-0 muri 2013 ubwo ubushyamirane bwatangiraga hagati yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa