Imikino
Willy Essomba Onana yatandukanye na Simba SC ahita yerekeza muri Libya
Yanditswe: Friday 16, Aug 2024

Umunya-Cameroun wakiniraga Simba SC yo muri Tanzaniya,Willy Essomba Onana yamaze gutandukana nayo yerekeza muri Al Hilal Bengazi yo muri Libya.
Onana yageze muri Simba SC nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports gusa ntiyabona umwanya uhagije wo gukina muri iy’ikipe yo muri Tanzaniya .
Nyuma y’umwaka umwe gusa akinira Simba SC bamaze gutandukana ,amakuru ava muri Tanzaniya avuga ko umutoza yerekanye ko atamufite mu mibare ye.
Willy Essomba Onana yamaze gusinya muri Al Hilal Bengazi yo muri Libya, ikipe yamaze no gusinyisha Eldin Shiboub Ali Abdelrahman wahoze muri APR FC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *