Ikipe y’Igihugu ya Espagne yahuye n’imbogamizi ikomeye mbere y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, aho imyitozo yayo ya nyuma yari iteganyijwe ejo kuwa Gatandatu yasubitswe burundu bitewe n’ikirere kibi cyarimo inkuba n’imvura nyinshi.
Byari biteganyijwe ko Espagne itangira imyitozo saa tanu za mu gitondo ku kibuga giherereye i Whippany muri Leta ya New Jersey, ariko inkuba zatangiye gukubita hafi y’aho bagombaga gukorera imyitozo bituma ibikorwa byose bihagarikwa.
Amategeko ya FIFA ateganya ko iyo habonetse inkuba iri mu ntera ya kilometero zisaga 12, imyitozo cyangwa umukino bihita bihagarikwa kugeza igihe umutekano ugarukiye.
Nyuma yo gutegereza igihe kinini, abayobozi ba FIFA baje gutangaza ko imyitozo ya Espagne ihagaritswe burundu.
Ku rundi ruhande, ikipe y’Igihugu ya Argentine na yo yahuye n’iki kibazo, gusa imyitozo yayo yakerereweho iminota 45 mbere y’uko itangira.
N’ubwo imvura yakomeje kugwa, abakinnyi ba Argentine bagaragaye bafite akanyamuneza ndetse bakora imyitozo nta kibazo.
Umutekano wari wakajijwe cyane aho Argentine yakoreraga imyitozo, kuko imodoka zose zasuzumwaga n’imbwa z’abapolisi mbere yo kwinjira, mu rwego rwo kurinda umutekano mbere y’umukino wa nyuma utegerejwe na benshi.
Muri iyi minsi, New York na New Jersey byugarijwe n’ubushyuhe bukabije, umwuka wanduye watewe n’inkongi z’umuriro zo muri Canada ndetse n’imvura y’amahindu.
Gusa biteganyijwe ko iyi mvura izafasha kugabanya uwo mwuka mubi mbere y’umukino wa nyuma urakinwa kuri iki Cyumweru Saa Tatu z’ijoro kuri Stade ya MetLife.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *