skol
fortebet

WorldCup2026: Ku ncuro ya mbere hazaba igitaramo cya mbere cya ’Halftime Show’ ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma

WorldCup2026: Ku ncuro ya mbere hazaba igitaramo cya mbere cya 'Halftime Show' ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma

Sponsored Ad

skol

Abafana b’umupira w’amaguru bazareba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 uzakinwa ku wa 19 Nyakanga, bazanabona ku nshuro ya mbere mu mateka igitaramo kizaba hagati y’umukino (Halftime show), gisa n’ikimenyerewe muri Super Bowl yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhanzi w’Umunya-Canada Justin Bieber yamaze kwemezwa nk’umwe mu bazayobora icyo gitaramo, aho azaririmbana n’ibindi byamamare birimo Madonna, Shakira, itsinda rya BTS, ndetse n’Umunya-Nigeria Burna Boy.

Ni nyuma y’uko Shakira na Burna Boy baherutse guhurira mu ndirimbo "Dai Dai" bahimbiye igikombe cy’Isi cya 2026, ikaba yarakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa na Miliyoni 362 kuri Youtube mu kwezi kumwe imazeho.

Igitaramo cya "Halftime show" kizamara iminota 11 kikazabera kuri stade ya MetLife muri New Jersey Stadium mbere y’uko igice cya kabiri cy’umukino gitangira. Nubwo ari igitaramo gitegerejwe n’abatari bake, abakurikira umukino kuri BBC ntibazashobora kukireba.

Iki gitangazamakuru cyatangaje ko mu gihe igitaramo kizaba kiri kuba, kizakomeza gahunda yacyo isanzwe yo gusesengura uko igice cya mbere cy’umukino cyagenze, aho kwerekana abahanzi bari ku rubyiniro.

Ibi bivuze ko abazahitamo kurebera umukino kuri BBC bazumva gusa isesengura ry’impuguke z’umupira w’amaguru, mu gihe abazarebera ku bindi bitangazamakuru bizerekana iki gitaramo bazabona imyidagaduro y’aba bahanzi b’ibyamamare.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa FIFA n’umuryango Global Citizen, kikaba kigamije no gukusanya inkunga izafasha gahunda zo guteza imbere uburezi n’umupira w’amaguru ku bana hirya no hino ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa