Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ndetse na Arsenal, Declan Rice, yavuze ko isi ya ruhago ari yo muhamya w’ikintu kidasanzwe nyuma yo kubona urwego rw’imikinire idasanzwe Lionel Messi ari kwerekana mu gikombe cy’isi.
Mu ijoro ryo ku wa mbere, nibwo Messi yongeye kwandika amateka nyuma yo gutsinda ibitego bibiri byafashije ikipe y’igihugu ya Argentina gutsinda Austria mu mukino wa kabiri mu itsinda J. Ibi bitego byatumye ageza ku bitego 18 yatsinze mu mateka y’Igikombe cy’Isi, aca agahigo kari gafitwe na Miroslav Klose, aba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi muri iri rushanwa.
Messi yatsinze ibi bitego nyuma ya bitatu yaherukaga gutsinda mu mukino wa mbere, aho Argentina yari yanyagiye Algeria ibitego 3-0.
Kugeza ubu, uyu kapiteni wa Argentina w’imyaka 38 ni we uyoboye urutonde rw’abahatanira igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi, aho afite ibitego bitanu mu mikino ibiri, akurikiwe na Kylian Mbappé na Erling Haaland bafite ibitego 4.
Messi kandi ni we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa ubwo Argentina yegukanaga Igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar, kandi yatangiye neza urugendo rwo gushaka kongera kucyegukana.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Declane Rice yashimangiye ko ibyo Messi ari gukora bitangaje cyane. Yagize ati ""Ntekereza ko ibyo turi kubona kuri Lionel Messi muri iki gihe ari ibintu byihariye cyane. Ibyo ari gukora kuri iyi myaka agezemo biratangaje kandi birenze uko byari byitezwe." "
Yakomeje agira ati "Nk’umukunzi wa ruhago, nk’umuntu uyikurikirana kandi nk’umukinnyi ubwe, kumureba akina ni ibyishimo bidasanzwe."
Amagambo ya Rice agaragaza uburyo Messi akomeje gushimisha abakunzi ba ruhago ku isi yose, ndetse no gukomeza kwandika amateka mashya mu Gikombe cy’Isi abera urugero n’abakinnyi bato.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *