skol
fortebet

Xavi Hernandez agiye gutoza ikipe ya FC Barcelona yakoreyemo amateka ayikinira

Yanditswe: Friday 05, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Al Sadd yo mu gihugu cya atar yemeje ko yumvikanye na Barcelona k’uwari umutoza wayo,Xavi Hernandez,ko agiye gusubira i Catalonia gutoza iyi kipe yamureze.

Sponsored Ad

Ikipe ya AL SADD yemeje ko Barcelona yishyuye icyamamare Xavi amafaranga angana na miliyoni 4.2 amwemerera kuyisohokamo

Uyu mugabo w’imyaka 41 aragaruka muri FC Barcelona kugira ngo asimbure uwari umutoza mukuru wayo Ronald Koeman, wirukanwe mu mpera z’Ukwakira.

Iyi kipe yo muri Qatar yanditse kuri Twitter igira iti: "Ubuyobozi bwemeye ko Xavi yimukira muri Barcelona nyuma yo kwishyura amafaranga yo kurekura yari mu masezerano.

"Twumvikanye amasezerano y’ubufatanye na Barcelona mu bihe biri imbere. Xavi n’umuntu w’ingenzi mu mateka ya Al-Sadd kandi tumwifurije gutsinda."

Iyi kipe yo muri Qatar yahisemo kudahagarara mu nzira ya Xavi kubera ’ibihe bikomeye ikipe yakuriyemo irimo’.

Bongeyeho bati: "Mu minsi yashize Xavi yatumenyesheje icyifuzo cye cyo kujya muri Barcelona muri iki gihe cyihariye, kubera ibihe bikomeye ikipe yakuriyemo irimo, kandi ibi turabyumva duhitamo kudahagarara mu nzira ye."

Uyu munya Espagne yakoze amateka mu gihe yamaze akina umupira w’amaguru aho yatwaye ibikombe 25 muri Barca, harimo bine bya Champions League ndetse na shampiyona umunani.

Yakoze kandi agahigo muri Barca ko kuyikinira imikino 767 kukuweho na Lionel Messi muri uyu mwaka mbere y’uko ajya muri PSG.

Xavi yatwaye kandi Shampiyona y’Uburayi hamwe na Espagne inshuro 2 yikurikiranya muri 2008 na 2012, anegukana igikombe cy’isi cyonyine Espagne ifite kugeza ubu muri 2010.

Mu kwezi gushize, Xavi yashyizeho amateka mashya y’umupira w’amaguru muri Qatari,ubwo yafashaga ikipe ye ya Al Sadd kumara imikino 34 idatsindwa muri shampiyona.

Yitezweho ko azabigeza kuri Barca yakundaga cyane,mu marushanwa yo mu gihugu ndetse no mu Burayi.

Barca ni iya 9 muri LaLiga, amanota icyenda inyuma y’ikipe ya mbere Real Sociedad.

Ifite intambara itoroshye yo kugera mu cmakipe 4 ya mbere muri Shampiyona ndetse no kuva mu matsinda ya UEFA Champions League cyane ko bari kurwana na Benfica mu itsinda E.


Xavi agiye kugaruka muri FC Barcelona nk’umutoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa