skol
fortebet

Xavi yabwiye amagambo akomeye abakunzi ba FC Barcelona yamwirukanye

Yanditswe: Saturday 25, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Xavi aratoza umukino wa nyuma muri FC Barcelona ku munsi wa nyuma wa shampiyona ya Espagne, La Liga, aho ikipe ye izaba yakiriwe na Sevilla.

Sponsored Ad

Uyu mutoza w’imyaka 44 wari asanzwe afite amasezerano azageza mu 2025, yirukanwe n’umuyobozi w’ikipe, Joan Laporta be n’ushinzwe siporo,Deco, ejo ku wa gatanu, hashize ukwezi bitangajwe ko yari yemeye gukomeza gutoza iyi kipe.

Xavi yari yasezeye muri Mutarama uyu mwaka,abayobozi ba FC Barcelona baramwinginga ariko nyuma baza kwisubiraho baramwirukana.

Barcelona ivuga ko "ishimira Xavi ku kazi ke nk’umutoza” kuva mu 2021.

Mu ibaruwa irambuye yacishije ku mbuga nkoranyambaga, Xavi agira ati: "Ntibyoroshye gutandukana n’ikipe yakureze ubuzima bwawe bwose, ariko nishimiye imyaka ibiri n’igice maze muri iyi kipe nk’umutoza, ikipe yambereye nk’umuryango wanjye wa kabiri.

Kuva ku cyumweru, nzaba gusa ndi umwe mu bafana benshi ba Barca mu kibuga.

Kubera ko mbere y’uko mba umukinnyi cyangwa umutoza, ndi umufana wa Barcelona kandi mu buzima bwanjye ndayifuriza ibyiza gusa, icyifuzo nzahorana ubuzima bwanjye bwose".

Xavi yavuze ko yiteguye kugaruka muri FC Barcelona igihe cyose yamukenera ngo ayitoze bishimangira ko kwirukanwa kwe bitamurakaje.

Umutoza Hansi Flick w’imyaka 39 niwe ugiye gusimbura Xavi muri FC Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa