skol
fortebet

Xavi yahaye amabwiriza 10 akomeye abakinnyi ba FC Barcelona

Yanditswe: Wednesday 10, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa FC Barcelona,XAVI yiteguye gukaza amategeko agenga abakinnyi be kugira ngo agarure ibihe byiza muri Barcelona, ​​nyuma yo kuyobora imyitozo ye ya mbere nk’umutoza.
Uyu mutoza wahoze ari umukinnyi wo hagati, ni umwe mu bitwaye neza mu mateka y’iyi kipe,wagize uruhare runini mu gufasha ikipe gutwara ibikombe mbere yo kuyivamo muri 2015.
Amakuru avuga ko niba hari umukinnyi utekereza ko Xavi azaroshya ibintu nk’umutoza ukiri muto, afite ikibazo kuko uyu mugabo ngo agiye (...)

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa FC Barcelona,XAVI yiteguye gukaza amategeko agenga abakinnyi be kugira ngo agarure ibihe byiza muri Barcelona, ​​nyuma yo kuyobora imyitozo ye ya mbere nk’umutoza.

Uyu mutoza wahoze ari umukinnyi wo hagati, ni umwe mu bitwaye neza mu mateka y’iyi kipe,wagize uruhare runini mu gufasha ikipe gutwara ibikombe mbere yo kuyivamo muri 2015.

Amakuru avuga ko niba hari umukinnyi utekereza ko Xavi azaroshya ibintu nk’umutoza ukiri muto, afite ikibazo kuko uyu mugabo ngo agiye gushyiraho amategeko akarishye.

Bivugwa ko uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko yamaze gutanga amabwiriza mashya - harimo no kutongera kwemerera abakinnyi gukora ingendo hagati mu mwaka w’imikino,ibintu bimenyerewe kuri mugenzi we bakinannye Gerard Pique.

Kandi yiteguye kurushaho gukaza amategeko.AS yatangaje amategeko icumi abakinnyi ba Barca bagomba kubahiriza niba bashaka gukorana neza na Xavi.

1) Kugera mu myitozo kare

Abakinnyi bagomba noneho kugera ku myitozo saa tatu nigice za mu gitondo - iminota 90 mbere y’uko imyitozo itangira 11h.

Bazajya bafata ifunguro rya mu gitondo mbere yo gukora imyitozo ikarishye buri wese ku giti cye ndetse n’iy’ikipe yose muri rusange.

2) Abatoza bungirije bagomba kuba Intangarugero

Ntabwo ari abakinnyi gusa bagomba kugera ku biro bya Barca hakiri kare kuko ngo Xavi agiye gutegeka ko abakozi be bahagera amasaha abiri mbere yuko imyitozo itangira, kugira ngo barebe ko ibintu byose biteguye ku bakinnyi be.

3) Kurira hamwe

Kuva ejo, kurya ifunguro rya saa sita ku myitozo ntibikiri ngombwa.

Abakinnyi bose bagomba gusangirira hamwe, hakurikijwe gahunda y’imirire yategetswe n’inzobere mu mirire y’ikipe.

4) Amande yagaruwe

Nyuma yo kugenda kwa Luis Enrique muri 2017, amande yakuweho mu ikipe ya Barca.

Ariko Xavi yiteguye kwigana imyitwarire ’itajenjetse’ yashyizwe mu bikorwa bwa mbere na Pep Guardiola mu gihe yatozaga muri iyi kipe.

5) Gukuba amande igihe umukinnyi asubiyemo icyaha

Ntabwo abakinnyi bazacibwa amande gusa,ahubwo ayo basabwa kwishyura azajya yikuba kenshi mu gihe umukinnyi asubiyemo icyaha.

Urugero,amande ya mbere y’ama euro 100 (£ 85) acibwa umukinnyi kubera ko yakerewe imyitozo azikuba kabiri buri gihe umukinnyi asubiyemo icyaha.

6) Kuryama kare

Espagne izwiho umuco wo gusangira nijoro cyane no gusabana.

Ariko abakinnyi ba Barca noneho bategetswe kuba bari mu rugo mbere ya saa sita z’ijoro mu minsi ibiri ibanziriza buri mukino.

7) Nta kujenjeka mu myitozo

Imyitwarire y’umukinnyi mu myitozo noneho izaba ingenzi mu guhitamo niba umukinnyi abanza mu kibuga muri wikendi.

Niba umuntu aterekanye imbaraga n’ubwitange mu myitozo, ntabwo azashyirwa muri 18 no muri 11 babanza mu kibuga.

8) Nta ngendo zemewe ku mukinnyi umwaka w’imikino utangiye

Abakinnyi bagomba gusaba uruhushya niba bashaka kujya ahantu hose mu gihe shampiyona yatangiye

Pique uzwiho gukunda kujya kureba Tennis hagati muri shampiyona,ntazongera kubona aya mahirwe kuko ngo Xavi ntiyiteguye kumufata mu buryo budasanzwe.

9) Umutekano w’abakinnyi mbere

Abakinnyi ntibazongera kwemererwa kwitabira ibikorwa bishobora guteza akaga nko gukora siporo ya Surfing cyangwa gutwara moto.

Kubikora bizatuma habaho gusesa amasezerano.

10) Gukomeza guha isura nziza ikipe

Abakinnyi ngo bigomba kumenya ko bahagarariye Barcelona igihe cyose.

Bagomba kugira imyitwarire myiza mu rwego rwo gutanga urugero no gukurikiza amabwiriza agenga imyitwarire y’ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa