skol
fortebet

Xhaka yibasiye abakinnyi bagenzi be bitwaye nabi Arsenal igatakaza umwanya wa 4

Yanditswe: Tuesday 17, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati Granit Xhaka yibasiye bagenzi be ba Arsenal nyuma yo gutsindwa na Newcastle ibitego 2-0 inzozi zo kugaruka muri Champions League zigapfa burundu.
Umutoza wa Gunners, Mikel Arteta, na we yanenze abakinnyi be nyuma yo gutsindwa uyu mukino wari ingenzi cyane,bakihera Tottenham amahirwe yo kwerekeza muri Champions League kandi aribo bamaze igihe kinini bafite uyu mwanya wa 4.
Arsenal yababaje abakunzi bayo cyane nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 na Newcastle birimo (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati Granit Xhaka yibasiye bagenzi be ba Arsenal nyuma yo gutsindwa na Newcastle ibitego 2-0 inzozi zo kugaruka muri Champions League zigapfa burundu.

Umutoza wa Gunners, Mikel Arteta, na we yanenze abakinnyi be nyuma yo gutsindwa uyu mukino wari ingenzi cyane,bakihera Tottenham amahirwe yo kwerekeza muri Champions League kandi aribo bamaze igihe kinini bafite uyu mwanya wa 4.

Arsenal yababaje abakunzi bayo cyane nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 na Newcastle birimo icyitsinzwe na Ben White n’icyo mu minota ya nyuma cya Bruno Guimaraes.

Ibi byatumye The Gunners ijya ku mwanya wa gatanu iri inyuma amanota abiri - n’ibitego 15 - inyuma ya mukeba wayo Spurs, izahura na Norwich ku munsi wa nyuma wa Premier League.

Xhaka yagize ati: “Kuva ku munota wa mbere kugeza kuri 90 ntitwari dukwiriye kuba mu kibuga.

Kubera imikinire nk’iyi ntabwo uba ukwiriye gukina Champions League cyangwa Europa League.

Sinzi impamvu tutakoze ibyo umutoza yadusabye. Niba umuntu atiteguye akwiriye kuguma mu rugo.

Niba ufite ubwoba kandi utiteguye, guma ku ntebe y’abasimbura kandi ntuze hano. Ntibyari byemewe.

Ibintu byose byari mu maboko yacu - ni umukino utandukanye rwose.”

Nubwo Arsenal yaba yatsinze Everton ku cyumweru kuri Emirates, kunganya kuri Carrow Road bizaba bihagije kugira ngo Spurs ya Antonio Conte yegukane burundu umwanya wa kane hamwe n’ishema ryo gukina mu marushanwa akomeye yo ku mugabane w’i burayi.

Arteta warakaye cyane yagize ati: “Nzahora mvugira abakinnyi ariko icyo nicyo kintu kigoye gukora ubu

“Newcastle yari nziza inshuro 100 muri buri mwanya kuva ku itangiriro kugeza umukino urangiye, kandi biragoye kubyakira.

Ntabwo twanjira mu mukino kandi ntitwigeze duhatana. Ndababaye bidasanzwe.

Tugomba kumira buri burozi ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa