skol
fortebet

”Yabivuze? Sha simbizi, urumva ni ibitekerezo bye njye se navuga iki."Jimmy Mulisa

Yanditswe: Sunday 26, Feb 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa ntiyumva uburyo umutoza wa Mukura Victory Sports, umubiligi Ivan Minnaert yibasiye ububoyozi bw’ikipe ye abushinja iterabwoba ndetse ngo ko n’abasifuzi babogamira kuri iyi kipe, ngo gusa ni imitekerereze ye kandi ntiwabuza umuntu gutekereza.
Umutoza wa Mukura yashinjije abayobozi ba APR FC iterabwoba ndetse anikoma abasifufuzi ku kuba bibira ikipe ya APR FC
Umutoza wa APR FC akimenya iyi nkuru yatangaye cyane ndetse anibaza koko niba Minnaert yaba (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa ntiyumva uburyo umutoza wa Mukura Victory Sports, umubiligi Ivan Minnaert yibasiye ububoyozi bw’ikipe ye abushinja iterabwoba ndetse ngo ko n’abasifuzi babogamira kuri iyi kipe, ngo gusa ni imitekerereze ye kandi ntiwabuza umuntu gutekereza.

Umutoza wa Mukura yashinjije abayobozi ba APR FC iterabwoba ndetse anikoma abasifufuzi ku kuba bibira ikipe ya APR FC

Umutoza wa APR FC akimenya iyi nkuru yatangaye cyane ndetse anibaza koko niba Minnaert yaba yabivuze batamubeshyera, gusa ahakana ko nta kintu ubuyobozi bwe bwaba bwarakoze kidasanzwe mu rwego rwo gutera ubwoba ikipe ya Mukura nk’uko Minnaert yabivuze.

Yagize ati”abayobozi banjye barambajije igihe dushaka gukora imyitozo mbabwira ko ari saa kumi, ngira ngo babisabye ubuyobozi bwa Mukura barabemerera, turaza twageze aha ngaha saa kumi dusanga bari mu ikibuga banga kuvamo, turategereza bageze aho ngaho bavamo imvura iragwa turataha ariko nta kintu cyabaye, oya ntago twinjiye ku imbaraga ntago twabikora.”

Ku kuba iyi kipe ngo abasifuzi baba bayibira yagize ati”yabivuze? Sha simbizi, urumva ni ibitekerezo bye njye se urumva navuga iki. Uyu mukino se muwubonye mwabonaga harimo kutwibira se? gusa ikintu nababwira kuva natangira gukina muri APR ibi bintu ntago bishobora kurangira, APR, APR, ngo barayibira, ubu se mwe uko mwabibonye mwabonye batwibiye, burya umupira ntiwihishira, ikipe igutsindiye iwawe ibitego 3 ni ikimenyetso kikwereka ko ikipe ya kurushije.”

Ibi umutoza Mulisa yabitangaje nyuma y’umukino yatsinzemo Mukura 3-2, ayitsindiye I Huye, ni nyuma kandi y’uko umutoza wa Mukura yari yifatiye ku gahanga abasifuzi abashinja kwibira APR FC.

Jimmy Mulisa yibaza igihe ibi bizarangirira ngo APR FC ifatwe nk’andi makipe ku buryo ni natsinda izajya itsinda nta nkurikizi z’amagambo zivuga ko yibiwe, kuko ngo uko bigaragara ni uko APR FC nta mukinnyi ukomeye itunga nta n’uwo yigeze itunga bitewe n’amagambo aba avugwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa