skol
fortebet

Yafashije Afurika y’Epfo kugera kure mu gikombe cy’isi nyuma yo gupfusha abantu 3 bo mu muryango we

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 03, Aug 2023

Yafashije Afurika y'Epfo kugera kure mu gikombe cy'isi nyuma yo gupfusha abantu 3 bo mu muryango we

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Thembi Kgatlana yakoze benshi ku mutima nyuma yo gutsinda igitego cyafashije Afurika y’Epfo kugera muri 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi cy’abagore nyamara hashize igihe gito apfushije abantu batatu bo mu muryango we.

Thembi Kgatlana yapfushije abantu 3 mbere y’uko atsinda igitego cya gatatu mu bitego 3-2 igihugu cye giheruka gutsinda Ubutaliyani mu gikombe cy’isi cy’abagore kiri kubera muri Australia na New Zealand.

Uyu Thembi Kgatlana yatsinze igitego ku munota wa 92 bituma Afurika y’Epfo ibyina intsinzi yo kurenga amatsinda bwa mbere mu mateka yayo.

Akimara gufasha igihugu cye gutsinda,yabwiye abanyamakuru ko yabuze abo bantu batatu bose bapfuye ari muri iri rushanwa ariko ataheranwe n’agahinda cyangwa ngo asige bagenzi be ku rugamba ajye gutabara.

Yagize ati "Twaranenzwe cyane ariko n’umupira.Biterwa n’ubishaka cyane.Muri ibi byumweru bitatau nabuze abantu batatu bo mu muryango wanjye.Nakabaye naratashye mu rugo ariko nahisemo kugumana na bagenzi banjye."

Uyu rutahizamu wa Racing Louisville yari yatsinze igitego nanone mu mukino Afurika y’Epfo yanganyijemo na Argentina ibitego 2-2 kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ibitego bye byatumye Banyana Banyana irangiza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Sweden mu itsinda G bituma ikomeza mu makipe 16 asigaye mu gikombe cy’isi.

Afurika y’Epfo ariko ntabwo izoroherwa muri 1/16 kuko izahura n’Ubuholandi bukomeye cyane kandi butaratsindwa muri iri rushanwa ku cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa