Yafashwe yiba ibitoki by’abandi kugira ngo agurire umukunzi we ibirungo
Yanditswe: Wednesday 26, May 2021
Umusore wo muri Nigeria washakaga kwereka umukunzi we ko amukunda bihebuje,yakoze agashya ajya mu mirima y’abandi atemagura ibitoki byabo afashwe yemeza ko yabikoze ashaka kugurira umukunzi we ibirungo [maquillage].
Uyu musore yafashwe amaze kwiba ibitoki bifite agaciro k’ibihumbi 10 by’ama Naira akoreshwa muri icyo gihugu.
Icyakora ibi bitoki ntiyabitemye mu murima umwe,yagiye azenguruka mu mirima itandukanye atema igitoki kugeza ageze kuri kariya kayabo ari nabwo yafashwe.
Uyu musore akimara gufatwa,yabwiye ba nyiri ibitoki ko ari urukundo rwabimukoresheje kuko yashakaga kwereka umukunzi we ko amukunda cyane.
Uyu musore yafashwe ari kwiba ibi bitoki ahitwa Ebedebiri muri Sagbama mu gihugu cya Nigeria gusa ngo abo yibye bamubajije icyamuteye kwiba akababwira ko umukunzi we ariwe wamuhatirije kwiba kuko ngo yamubwiye ko akeneye ibirungo bityo akwiriye kubimushakira.
Ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko uyu musore yafunzwe kuwa 24 Gicurasi 2021,nyuma yo guhatwa ibibazo akemera icyaha.
Uyu musore yavuze ko uyu mukunzi we yamubwiye ko akeneye ibihumbi 10 by’ama Naira ndetse ngo yari yamuhaye umunsi ntarengwa atagomba kurenza,byamunanira bagahita batandukana.
Uyu musore ngo yari afite gahunda yo kwiba ibi bitoki byamara kugwira akabigurisha agaha aya mafaranga umukunzi we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *