skol
fortebet

"Yahoraga ambaza uko ikibuno cyanjye kinini kingana"-Umunyamideli ashinja Pique gushaka ko basambana

Yanditswe: Saturday 04, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi bwa FC Barcelona,Gerard Pique akomeje kwibasirwa mu binyamakuru ashinjwa ubuhehesi bwatumye atandukana n’umugore we Shakira bakundanye kuva 2010.
Uyu mukinnyi wa Blaugrana ari kuvugwa cyane nyuma y’ibirego biherutse kuvugwa ko yafashwe ari guca inyuma umugore we Shakira usanzwe ari umuhanzikazi ukomeye.
Inkuru yatangajwe na Marca iravuga ko Pique asanzwe azwiho kugira agatima ko gushurashura kuko ngo yasabye kenshi umukobwa watorewe kugira ikibuno (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi bwa FC Barcelona,Gerard Pique akomeje kwibasirwa mu binyamakuru ashinjwa ubuhehesi bwatumye atandukana n’umugore we Shakira bakundanye kuva 2010.

Uyu mukinnyi wa Blaugrana ari kuvugwa cyane nyuma y’ibirego biherutse kuvugwa ko yafashwe ari guca inyuma umugore we Shakira usanzwe ari umuhanzikazi ukomeye.

Inkuru yatangajwe na Marca iravuga ko Pique asanzwe azwiho kugira agatima ko gushurashura kuko ngo yasabye kenshi umukobwa watorewe kugira ikibuno kinini kandi cyiza witwa Suzy Cortez ko basambana.

Nk’uko iki kinyamakuru cyo muri Esipanye kibitangaza ngo Gerard Pique yoherereje ubutumwa bwinshi Suzy Cortez ukomoka muri Brazil watowe nka Miss Bum Bum aho bareba ikibuno kinini.

Uyu myugariro w’imyaka 35 bivugwa ko yamaze igihe kitari gito yandikira uyu munyamideli kuri Instagram.

Suzy Cortez yaganiriye n’ikinyamakuru El Diario NY cyandikira i New York maze atangaza ko uyu mukinnyi w’inyuma yabonye nimero ye binyuze kuri Sandro Rosell wahoze ari perezida wa Blaugrana.

Yagize ati "Nari inshuti y’uwahoze ari perezida wa Barcelona, ​​Sandro Rosell. Pique abimenye, yamubajije nimero yanjye anyoherereza ubutumwa. Igihe nasubiraga muri Brazil, yanyoherereje ubutumwa kuri Instagram -yasibaga buri munsi - ambaza igihe nzasubira i Burayi kandi buri gihe yambazaga uko ikibuno cyanjye kinini kingana. "

Suzy Cortez yavuze ko atari Gerard Pique gusa kuko ngo abakinnyi benshi bakiniraga FC Barcelona bamuterese uretse 2 gusa barimo Lionel Messi na Philippe Coutinho.

Yagize ati "We [Pique] niwe wanyoherereje ubutumwa bwinshi. Abakinnyi ba FC Barcelona bonyine batigeze babunyoherereza ni Messi na Coutinho. Ni abagabo beza kandi bubaha abagore babo cyane. "

Uyu munyamideli ukomoka muri Brazil n’umufana ukomeye cyane wa Lionel Messi kandi yagiye yishushanya ku kibuno n’ahandi amafoto y’uyu munyabigwi w’umunya Argentine.

Suzy Cortez yavuze ko yababajwe na Shakira ndetse ko amakuru aherutse kuvgwa ko uyu myugariro yamuciye inyuma ariyo yatumye nawe avuga iyi nkuru ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa