skol
fortebet

Yakinnye iminota 40 yonyine! Dore uko umwana wa Cristiano Yitwaye mu kibuga uyu munsi

Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri Cristiano Ronaldo Junior yakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’Igihugu ya Portugal ya batarengeje imyaka 15, uyu mwana wa Cristiano wagiye mu kibuga asimbuye yabashije gukina iminota igera kuri 40 ndetse atera ikirenge mu cya se akinira ikipe y’Igihugu.

Sponsored Ad

Bikaba ari mu mukino w’irushanwa ririmo guhuza amakipe y’Ibihugu atandukanye rikaba ririmo kubera mu gihugu cya Croatia ku mugabane w’Iburayi. Ni irushanwa ngarukamwaka riba mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana umunyabigwi mu mupira wa Croatia ariwe Vlatico Markovic witabye Imana muri 2013, rikaba ari irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu atandukanye ariko rikitabirwa n’abana bari munsi y’imyaka 15 iryuyu mwaka rikaba ryatangiye uyu munsi tariki 13 Gicurasi rikazarangira Tariki 18 Gicurasi.

Umwana wa Cristiano Ronaldo ariwe Cristiano Junior ntabwo yabanje mu kibuga ku mukino wa mbere igihugu cye cya Portugal cyakinnye muri iri rushanwa , kuko yaje kwinjiramo ku munota wa 53 asimbuye. nubwo abantu benshi bari bategerezanyije amatsiko menshi kureba imikinire yuyu mwana niba yaba ijya guhura n’iya Se ntabwo yigeze abasha gukora ibihambaye muri uyu mukino kuko nta gitego cyangwa umupira ubyara igitego yabashije gutanga.

Ku munsi wejo Portugal ikaba izagaruka mu kibuga ku manywa saa 12:15 ikina n’ikipe y’igihugu y’Ubugiriki. Iri rushanwa rya Vlatico Markovic ririmo kubera mu gihugu cya Croatia ryitabiriwe n’ amakipe 8 atandukanye akaba agabanyije mu matsinda abiri (A ndetse na B) ikipe ya Portugal ikaba irimo gukinira mu mujyi wa Sveti Martin na Muri , ni mu Majyaruguru ya Croatia, ikipe y’Igihugu ya Portugal ikaba kandi iri mu itsinda B aho irikumwe n’Ubwongereza, Ubuyapani ndetse n’Ubugiriki.

IHERE IJISHO AMAFOTO NA VIDEO BYA CRISTIANO JUNIOR MURI UYU MUKINO.

Maria Dolores nyina wa Cristiano yari yaje gushyigikira umwuzukuru we Umujyi wa Sveti Martin na muri ikipe ya Portugal irimo kubamo mu gihe kiri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa