Umusore Manzi Thierry myugariro warangije amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports arifuzwa cyane n’ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania nyuma y’amakuru amaze igihe avugwa ko uyu musore yaba yararangije kumvikana n’ikipe ya APR FC.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania aravuga ko umutoza w’iyi kipe George Lwandamina ukomoka mu gihugu cya Zambia yamaze kubwira ubuyobozi bw’iyi kipe ko akeneye byihuse uyu musore .
Manzi Thierry waje mu ikipe ya Rayon Sports avuye mu ikipe ya (...)
Umusore Manzi Thierry myugariro warangije amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports arifuzwa cyane n’ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania nyuma y’amakuru amaze igihe avugwa ko uyu musore yaba yararangije kumvikana n’ikipe ya APR FC.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania aravuga ko umutoza w’iyi kipe George Lwandamina ukomoka mu gihugu cya Zambia yamaze kubwira ubuyobozi bw’iyi kipe ko akeneye byihuse uyu musore .
Manzi Thierry waje mu ikipe ya Rayon Sports avuye mu ikipe ya FC Marines, ni umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu kugarira, cyane ko ari mu bakinnyi bafite umwanya ubanza mu ikipe y’igihugu Amavubi aho kugeza kuri ubu ari kuvugwa muri Yanga Africans iherutse gutakaza Haruna Niyonzima n’umusore bacungiragaho cyane Simon Msuva wamaze kwerekeza muri Maroc mu ikipe ya Difaa Al Jadidha yamuguze ibihumbi 80 by’amadolari.
Nubwo nta makuru ahamye uyu musore aratangaza ku bijyanye no kwerekeza muri iyi kipe biravugwa ko yashimwe cyane n’umutoza wa Yanga Africans ndetse ko ubuyobozi bwayo buri kuganira n’uyu musore.
Ibitekerezo
ni bamugure rwose
yanga african tierry