skol
fortebet

Yannick Mukunzi yagize icyo avuga k’ubutinganyi bwatangiye gututumba mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 16, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina hagati mu ikibuga mu ikipe ya APR FC n’Amavubi, Yannick Mukunzi yamaganiye kure ibikorwa by’ubutinganyi byatangiye kuvugwa cyane mu Rwanda kandi bitandukanye n’umuco nyarwanda.
Mu impera z’icyumweru gishize nibwo hatangiye kuvugwa inkuru y’abakobwa babiri b’abanyarwanda bagiye kurushinga kandi bahuje igitsinda, Ferrand Ndayisaba na Becky ni abakobwa babiri bemeranyijwe kubana nk’umugabo n’umugore bakaba butegura ku rushinga mu minsi mike.
Yannick yatangarije ikinyamakuru Umuryango (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina hagati mu ikibuga mu ikipe ya APR FC n’Amavubi, Yannick Mukunzi yamaganiye kure ibikorwa by’ubutinganyi byatangiye kuvugwa cyane mu Rwanda kandi bitandukanye n’umuco nyarwanda.

Mu impera z’icyumweru gishize nibwo hatangiye kuvugwa inkuru y’abakobwa babiri b’abanyarwanda bagiye kurushinga kandi bahuje igitsinda, Ferrand Ndayisaba na Becky ni abakobwa babiri bemeranyijwe kubana nk’umugabo n’umugore bakaba butegura ku rushinga mu minsi mike.

Yannick yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko ibyo ku giti cye atabyemera kandi ko bikwiye kwamaganwa kuko bihabanye n’umuco nyarwanda.

Yagize ati "ibyo njye sinari nabizi nabimenye uyu munsi mbibwiwe n’inshuti yanjye ibisomye kuri Instagram, gusa ntago njye mbyemera bikwiye kwamaganwa kuko bitandukanye n’umuco nyarwanda."

Yannick yasabye abafite imyumvire yo kubana bahuje ibitsina kuyikuramo kuko uretse kuba umuntu atabifata neza binahabanye n’umuco nyarwanda, bityo umuntu wese watekereza kubikora yakwikubita agashyi.

Leta y’u Rwanda ntiyemera ibikorwa by’ubutinganyi ndetse bivuze ko itanemerera gusezeranya abahuje ibitsina, gusa aba bo bavuga ko bazasezerana icyo batavuze ni aho bazasezeranira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa