skol
fortebet

Yannick Mukunzi yashyize hanze umukinnyi bakinanye bikamushimisha ndetse n’uwo afata nk’ikitegererezo cye

Yanditswe: Monday 03, Apr 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi wa APR FC Yannick Mukunzi avuga ko yakinanye n’abakinnyi benshi kandi beza batandukanye ariko ngo gukinana na Mugiraneza J. Baptiste Migi ntako bisa kuko ari umukinnyi wamufashije kuzamura urwego rwe kuko hari byinshi yamwigiyeho.
Yannick kandi avuga ko ari umufana w’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne ndetse ko ngo umukinnyi afata nk’ikitegererezo ari umufaransa ukinira ikipe ya Manchester United Paul Pogba.
Abajijwe ikipe afana yasubije muri aya magambo “Mu Rwanda birumvikana ni (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa APR FC Yannick Mukunzi avuga ko yakinanye n’abakinnyi benshi kandi beza batandukanye ariko ngo gukinana na Mugiraneza J. Baptiste Migi ntako bisa kuko ari umukinnyi wamufashije kuzamura urwego rwe kuko hari byinshi yamwigiyeho.

Yannick kandi avuga ko ari umufana w’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne ndetse ko ngo umukinnyi afata nk’ikitegererezo ari umufaransa ukinira ikipe ya Manchester United Paul Pogba.

Abajijwe ikipe afana yasubije muri aya magambo “Mu Rwanda birumvikana ni APR FC nkinira naho hanze ni FC Barcelona, mu Bwongereza nta kipe mfana. Umukinnyi mfata nk’itegererezo cyanjye ni Paul Pogba.”

Kubyerekeranye n’umukinnyi bakinanye bikamushimisha Yannick yagize ati “Mu byukuri nakinanye n’abakinnyi benshi kandi beza, barimo n’aba Iranzi (Jean Claude), ariko mu kibuga hagati nkina navuga ko umuntu twakinanye bikanshimisha kuko yanyigishije byinshi, yatumye nzamura urwego rwanjye bitewe n’ibyo namwigiyeho ni Migi(Mugiraneza Jean Baptiste).” Yannick Mukunzi aganira n’ikinyamakuru Umuryango.

Twabibutsa ko mbere y’uko asohoka muri APR FC muri 2015 yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania, Migi yakinanaga hagati na Yannick Mukunzi mu ikipe ya APR FC, Yannick akaba avuga ko ari we mukinnyi wamufashije kuzamura urwego rw’imikinire ye. Migi ubu arabarizwa mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa