skol

Yannick ntabwo azagaragara mu mukino wa Kirehe FC

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Umukinnyi Yannick Mukunzi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports ntazagaragara mu mukino iyi kipe izahuramo na Kirehe FC ku wa Gatandatu taliki ya 28 Ukwakira 2017.
Uyu musore wagiriye imvune mu mukino batsinzwemo na Bugesera ndetse akava mu kibuga acumbagira,byamaze kwemezwa n’umutoza we Olivier Karekezi ko atazagaragara kuri uyu mukino.
Yagize ati “Twiteguye neza umukino wa Kirehe FC ndetse abakinnyi bose barahari uretse umukinnyi Yannick wababaye cyane ku mukino wa Bugesera FC.” (…)

Umukinnyi Yannick Mukunzi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports ntazagaragara mu mukino iyi kipe izahuramo na Kirehe FC ku wa Gatandatu taliki ya 28 Ukwakira 2017.

Uyu musore wagiriye imvune mu mukino batsinzwemo na Bugesera ndetse akava mu kibuga acumbagira,byamaze kwemezwa n’umutoza we Olivier Karekezi ko atazagaragara kuri uyu mukino.

Yagize ati “Twiteguye neza umukino wa Kirehe FC ndetse abakinnyi bose barahari uretse umukinnyi Yannick wababaye cyane ku mukino wa Bugesera FC.”

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugira ibibazo by’imvune nyuma y’aho mu mukino uheruka Kwizera Pierro atatangiye umukino kubera imvune yari afite ndetse na Mugisha Gilbert yavunikiye mu myitozo yo ku wa Gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa