Young Africans iri mu biganiro bya nyuma na myugariro Rwatubyaye
Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018
Ikipe ya Young iri mu biganiro bya nyuma n’umukinnyi Rwatubyaye wa Rayon Sports kugira ngo azayerekezemo ubwo isoko ry’igura n’igurishwa rizaba rifunguye mu gihugu cya Tanzania.
Ubuyobozi bwa Young Africans burifuza ko Rwatubyaye Abdul yahita ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizaba ryongeye gufungurwa nkuko amakuru aturuka muri Tanzania abitangaza.
Amakuru agera ku Umuryango ni uko Yanga Africans yamaze kuyumvikanaho na Rayon Sports ku mwaka umwe uyu myugariro ayifitiye aho yemeye kuwishyura ibihumbi 40 by’amadorari.
Kugeza ubu abashinzwe gushakira Young Africans abakinnyi,bageze kure bumvikana n’uhagarariye Rwatubyaye ibyo agomba guhabwa birimo n’umushahara.
Ubuyobozi bwa Yanga bwishimiye ukuntu Rwatubyaye yitwaye mu mukino wa CAF Confederations Cup bakinnye mu itsinda D,aho basubiye iwabo bakubita agatoki ku kandi ko bazamusinyisha byanze bikunze.
Young Africans irifuza guha Rwatubyaye akayabo ka miliyoni 90 z’amashilingi ya Tanzania kugira ngo abasinyire ubwo isoko ry’igura n’igurishwa rizaba rifunguye mu gihugu cya Tanzania, gusa hari amakuru aherutse gutangazwa na Mwanaspoti ko Sinba SC yifuza gukuba kabiri aya mafaranga Yanga iri gutanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *