Youssef Rharb, ni Umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe
Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023
Rayon Sports yasinyishije inagarura Youssef Rharb wahoze ayikinira, imuha amasezerano y’umwaka.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Maroc, Youssef Rharb, wigeze gukinira Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu, yongeye kuyigarukamo.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick. Yashimangiye ko "inkuru y’igaruka rya Youssef Rharb [RB] ni ukuri.’’
Mu kiganiro yagiranye na B&B FM- Umwezi, Youssef w’imyaka 22 yavuze ko azagera i Kigali mu cyumweru gitaha.
Ati "Ubu byarangiye noneho, nasinye amasezerano y’umwaka, nzagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha.”
Youssef yakiniye Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021/22 nk’intizanyo ya Raja Casablanca.
Rayon Sports imaze gusinyisha no gutangaza abakinnyi bayo bashya yaguze bayobowe na Serumogo Ally Omar wahoze muri Kiyovu Sports na Simon Tamale, wasinye umwaka umwe avuye muri Maroons FC.
Aba biyongeraho Myugariro Mitima Isaac wongereye amasezerano yo gukinira Murera.
Abandi bashobora kuyijyamo ni Youssef Rharb wigeze no kuyikinira; Niyonzima Olivier ‘Seif’ wahoze muri AS Kigali n’Umunye-Congo Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *