skol
fortebet

Yvan Buravan yagiye kuvurirwa mu Buhinde...Umuryango we wamaganye ibihuha

Yanditswe: Wednesday 03, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka "Yvan Buravan" yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kanombe,yerekeza mu Buhinde kuvurwa nyuma yo kunanirwa n’ibitaro byo muri Kenya yari amazemo iminsi.
Uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga hiriwe inkuru ivuga ko uyu muhanzi yaba yatabarutse gusa umuryango n’inshuti ze babyamaganiye kure.
Marseille Mukuru wa Buravan,yabwiye InyaRwanda.com y’uko Murumuna we ameze neza. Ati “Oya! (Yahakaganaga amakuru yavugaga ko Buravan yitabye Imana), ameze neza ni amahoro, ni amahoro (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka "Yvan Buravan" yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kanombe,yerekeza mu Buhinde kuvurwa nyuma yo kunanirwa n’ibitaro byo muri Kenya yari amazemo iminsi.

Uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga hiriwe inkuru ivuga ko uyu muhanzi yaba yatabarutse gusa umuryango n’inshuti ze babyamaganiye kure.

Marseille Mukuru wa Buravan,yabwiye InyaRwanda.com y’uko Murumuna we ameze neza. Ati “Oya! (Yahakaganaga amakuru yavugaga ko Buravan yitabye Imana), ameze neza ni amahoro, ni amahoro cyane.”

Abajijwe uko abona Buravan ameze ashingiye ku gihe bamaze muri Kenya, yavuze ko bitandukanye n’uko bagiye ameze kuko ari koroherwa.

Yagize ati “Yego! afite ‘courage’ nyinshi cyane.” Marseille yavuze ko hari icyizere cy’uko Murumuna we azakira. Ati “Eeeeh icyizere kirahari. Na we aduha icyizere, rero ni amahoro.”

Agaragaza ko ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga bidakwiye guhabwa agaciro buri gihe. Yavuze ati “Ibyo ku mbuga nkoranyambaga se ntubizi.”

Uyu muhanzi yagiye kwivuriza muri Kenya, ku wa 18 Nyakanga 2022 nyuma y’iminsi havugwa ko uyu muhanzi yari amaze iminsi avurirwa mu Bitaro bya Kaminuza by’i Kigali (CHUK), ariko abaganga barabuze indwara.

Uyu muhanzi yaherukaga gushyira ahagaragara album y’indirimbo 10 yise ‘Twaje’,yakunzwe cyane kubera indirimbo ziyiriho nka "gusakara","Ni Yesu" n’izindi.

Kuri uyu wa Gatatu Buravan yagiye kuvurirwa mu Buhinde ndetse benshi mu bafana be bakomeje kumusengera cyane ngo akire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa