skol
fortebet

Yves Mutabazi yafashije u Rwanda kwerekeza muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya Volleyball

Yanditswe: Thursday 09, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwakatishije itike ya 1/4 cy’irangiza mu mikino ya Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagabo, nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti atatu ku busa.
Mu mukino Mutabazi Yves yitwayemo neza cyane mu gutera ibiro no kurema uburyo bwinshi bwo gutsinda,u Rwanda rwabonye amahirwe yo kugera muri 1/4 mbere yo guhura na Uganda ku munsi w’ejo mu mukino wa nyuma mu itsinda.
Muri uyu mukino,u Rwanda rwagowe n’iseti ya kabiri gusa ariko rwayitsinze ku manota 25 kuri 20 ya Burkina Faso.
Iseti (...)

Iseti ya 1: Rwanda 25 - 14 Burkina Faso
Iseti ya 2: Rwanda 25 - 20 Burkina Faso
Iseti ya 3: Rwanda 25 - 16 Burkina Faso

U Rwanda ruzahura n’ikipe ya mbere cyangwa iya kabiri mu itsinda D bitewe n’umwanya ruzasorezaho nyuma yo gukina na Uganda kuri uyu wa Gatanu.Iri tsinda ririmo Maroc, Misiri, Tanzania na Kenya.

Mu mukino wa mbere,u Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti 3-0 imbere ya Nyakubahwa Perezida Kagame wari waje kuwureba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa