skol
fortebet

Zaïre-Emery wa PSG yageze mu Rwanda ahishura ikimuteye amatsiko

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 21, Dec 2023

Zaïre-Emery wa PSG yageze mu Rwanda ahishura ikimuteye amatsiko

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa PSG uri mu bahagaze neza cyane,Warren Zaïre-Emery yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2 aho azaba asura ibyiza nyaburaga bitandukanye bigize igihugu.

Zaïre-Emery akigera ku kibuga cy’indege yasuhuje bamwe mu bahari mu kinyarwanda ngo ’mwaramutse’

Uyu mukinnyi w’imyaka 17 ukina hagati mu kibuga yavuze ko atewe amatsiko no gutembera u Rwanda ndetse akamenya n’umuco warwo.

Ati, “ Nishimiye kuba ndi mu Rwanda,nageze hanoneza.ndashaka kureba igihugu cy’imisozi igihumbi.Ndatekereza ko nzagira ibihe byihariye mu buzima bwanjye.

Ni u bwa mbere Ngeze muri Africa,ndashaka gutembera igihugu nkamenya umuco wanyu."

Zaire Emery n’umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano idasanzwe ndetse abakunzi ba ruhago baremeza ko mu myaka iri imbere azaba ayoboye abandi mu kibuga hagati.

Uyu aje mu gihe mu cyumweru gishize haje Jurrien Timber myugariro wa Arsenal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa