Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan,ukomoka muri Uganda yibasiye abamuserereza bamusaba kuva mu nzu yaguzwe na Diamond Platnumz wamamaye mu njyana ya Bongo Flava.
Diamond yaguriye inzu Zari - iherereye ahantu hatuje muri Afurika y’Epfo - ubwo yari atwite inda y’umwana wabo wa kabiri.
Uyu muhanzi yaguze iyi nzu mu 2016 nyuma yo gutungwa agatoki n’abafana ko yaretse Zari agakomeza kuguma mu nzu y’uwahoze ari umugabo we, nyakwigendera Ivan Ssemwanga.
Diamond na Zari batandukanye ku munsi w’abakundana mu 2018 maze abafana b’uyu muhanzi muri Tanzaniya bibasira uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga, bamusaba kuva muri iyi nzu kubera ko atakiri kumwe n’uyu muhanzi.
Ku cyumweru, Zari yahaye igisubizo abavuze ibyo.
Ati"Abatanze ibitekerezo nka ’va mu nzu yacu’. Imyitwarire y’abagabo itarimo ubwenge ntabwo ari ikibazo cyanjye. Nakoresheje ubwonko bwanjye ngura inzu hamwe n’abana banjye.Mwibuke ko mfite izu 4 hano muri Sauzi. Umuntu wese wumva afite imbaraga aze ansohore."
Nyuma y’amezi atanu yambwitswe impeta, Zarina (Zari) Hassan, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Shakib Lutaaya mu bukwe bwabereye muri Afurika y’Epfo.
Zari Hassan w’imyaka 43 na Shakib Lutaaya w’imyaka 31 bakoze ubukwe nyuma yo guhurira i Pretoria mu 2022.
Kugeza ubu nta byinshi biratangazwa ku bukwe bwa Zari na Shakib Lutaaya dore ko na bo ubwabo batarashyira hanze amafoto y’ibi birori.
Uyu mubyeyi w’abana batanu,yanyuzwe n’urukundo ahabwa n’uyu musore arusha imyaka 12 baherutse guhamya isezerano ryo kubana mu Idini ya Islam (Nikah ceremony) mu birori byabaye muri Mata 2023 bibera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Zari akoze ubukwe ubugira gatatu nyuma ya Ivan Semwanga bashyingiranwe mu 2011 bagatandukana mu 2013 babyaranye abana batatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *