skol
fortebet

Zidane yanze akazi ka Newcastle kubera ikipe yifuza kwerekezamo

Yanditswe: Thursday 04, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Bivugwa ko umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Zinedine Zidane yanze akazi ko gutoza ikipe ya Newcastle United kuko ategereje kureba ibibera muri Manchester United ngo asimbure Ole.

Sponsored Ad

Abarabu baheruka kugura Newcastle baracyashakisha umutoza usimbura Steve Bruce,ariko abatoza benshi bari guhamagara bari kwanga aka kazi.

Aba baherwe baheruka kwegera umutoza wa Villarreal,Unai Emery,arabahakanira ahitamo kuguma muri Espagne.

Nk’uko urubuga rwa Espagne El Espanol rubitangaza ngo abaherwe bo muri Arabiya Sawudite bari bahanze amaso kuri Zidane mbere ya Emery.

Uyu wahoze ari umutoza wa Real Madrid ’kuri ubu arishimye kandi ategereje ko ikipe ya Manchester United cyangwa iy’Ubufaransa zamwitabaza.

Ole Gunnar Solskjaer aracyafite igitutu kuri Old Trafford, ariko intsinzi yabo y’ibitego 3-0 bakuye kuri Tottenham,yamuhaye igihe cy’inyongera.

Icyakora imikinire idahwitse yerekanye kuri Atalanta, nubwo yakijijwe n’ibitego bibiri byatsinzwe na Cristiano Ronaldo, byongera gutuma uyu mutoza yibazwaho.

Ikinyamakuru The Sun cyabonye amabwiriza yatanzwe n’aba baherwe yo kuvugana na bamwe mu batoza b’amazina akomeye barimo Zidane,Brendan Rodgers, Erik Ten Hag na Antonio Conte kugira ngo bazakuremo utoza Newcastle.

Kuba Zidane wegukanye igikombe cya Champions League inshuro eshatu yikurikiranya adafite akazi,bituma umutoza Ole akomeza kujya mu mazi abira igihe atsnzwe.

Zidane wegukanye igikombe cyisi mu Bufaransa,ni umwe mu batoza bakunzwe cyane muri iki gihe ndetse bamwe mu Bafaransa bifuza ko yazaba umutoza w’Ubufaransa - igihugu yakiniye inshuro 108.

Didier Deschamps utoza Ubufaransa, yitwaye nabi muri Euro 2020 akurwamo nu Busuwisi kuri penariti muri 1/16 cy’irangiza.

Gutwara igikombe cya UEFA Nations League byagabanije igitutu yari atangiye gushyirwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa