
Umutoza Zinedine Zidane yanze akazi ko kuba umutoza mushya wa Algeria nubwo amaze igihe kinini mu bushomeri.
Bivugwa ko uyu wegukanye igikombe cy’isi nk’umukinnyi yanze ubusabe yahawe bwo gusimbura Djamel Belmadi nk’umutoza mukuru wa Algeria uheruka kwirukanwa kubera gusezererwa mu gikombe cy’Afurika atarenze amatsinda.
Nk’uko L’Equipe ibitangaza, kuva ubwo Zidane yavuganye na Algeria kugira ngo ababere umutoza mushya ariko yanga icyo cyifuzo.
Uyu mugabo w’imyaka 51, ababyeyi be bombi bavukiye kandi bakurira muri Algeria, bivugwa ko yashimishijwe n’uko bamutekereje.
Mugenzi we w’umufaransa Herve Renard n’uwahoze ari umutoza wa Maroc, Vahid Halilhodzic nabo ni abakandida kuri uwo mwanya.
Zidane mbere yanze gutoza Brazil na USA kuva avuye muri Real Madrid mu 2021.
Yasobanuye kandi ko azatoza ikipe y’igihugu imwe gusa ariyo Ubufaransa yavukiyemo.
Uyu mugabo amaze imyaka hafi itatu ari umushomeri kuva yasezera muri Real Madrid yegukanyemo ibikombe btatu bya Champions League.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *