skol

Zinedine Zidane azatoza u Bufaransa nyuma y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe: Monday 23, Mar 2026

featured-image

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza, Zinedine Zidane, yemeye gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, ariko akazatangazwa nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Zidane wabaye umukinnyi wa Les Bleus, amaze igihe avugwaho kuba umwe mu bazasimbura Didier Deschamps uyitoza kuzageza mu 2026.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa, Philippe Hamidou Diallo, yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Le Figaro, yemeza ko umutoza w’u Bufaransa yemejwe.

Mu mwaka ushize wa 2025, ni bwo Zidane yakunze gutangaza ko agiye kugaruka mu kazi k’ubutoza, kandi akaba yifuza kuzatoza Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Philippe Hamidou Diallo yabajijwe ahazaza h’Ikipe y’Iguhugu y’u Bufaransa, yagaragaje ko byashyizwe ku murongo mbere y’igihe, ndetse igisigaye ari ugutangaza uwo ari we.

Ati “Yego, umutoza arahari n’izina rye rirazwi.”

Nubwo atigeze yerura ngo avuge uwo ari we, ikinyamakuru Le Parisien cyavuze ko uyu ari Zinedine Zidane, usigaje gushyira umukono ku masezerano, hanyuma akazatangira gutoza nyuma y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Biteganyijwe ko nyuma y’iri rushanwa rizatangira tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, akazi ka Didier Deschamps muri iyi kipe kazaba gashyizweho akadomo, nyuma yo kuyigeramo mu 2012 asimbuye Laurent Blanc.

Zidane w’imyaka 53 amaze igihe adatoza kuva yasezera muri Real Madrid mu 2021. Aha yahasize ibikombe bitatu bya UEFA Champions League n’ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Espagne.

Zinedine Zidane azatoza u Bufaransa nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Zinedine Zidane yanditse amateka muri ruhago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa