Umuyobozi wa Real Madrid,Florentino Perez ari mu biganiro byimbitse na Zinedine Zidane waherukaga guhesha iyi kipe ibikombe 3 kugira ngo agaruke ayitoze,yongere kugaruka mu ruhando rw’amakipe akanganye.
Nyuma yo gusezererwa mu buryo bugayitse na Ajax yayitsinze ibitego 4-1,Real Madrid yatangiye gushaka umutoza usimbura Santiago Solari aho iri gushaka uko yagarura Zidane wayivuyemo muri Kamena umwaka ushize ayihesheje ibikombe bigera kuri 16.
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne,gifatwa nk’urubuga ikipe ya Real Madrid imanikaho amatangazo,Perez abona Zidane nk’umutoza wenyine waza gukura iyi kipe mu rwobo rwuzuyemo isayo irimo ariyo mpamvu batangiye kumuganiriza.
Nubwo Zidane yatandukanye na Real Madrid,babanye neza ndetse ngo gutsindwa umusubirizo kw’iyi kipe na mukeba FC Barcelona,biri mu bituma Florentino Perez yifuza kumugarura ngo yongere ayubake.
Perez yananiwe kugumana na Zidane mu mwaka ushiz,e bitewe n’uko batumvikanye ku byerekeye kubaka Real Madrid no gusezerera abakinnyi ariko aba bombi bari kumvikana aho Perez ngo yemeye guha Zidane amafaranga ahagije kugira ngo agure abakinnyi bashya bakomeye ndetse yirukane Gareth Bale adakunda imikinire ye.
Bidakunze ko Zidane aza muri Real Madrid,Perez azagarura Jose Mourinho waririmbwe n’abafana nyuma y’umukino wa Ajax ndetse ngo arifuza Max Allegri wa Juventus,Jurgen Klopp na Pochettino.
Zinedine Zidane ashobora kugaruka mu ikipe ya Real Madrid
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *