skol
fortebet

Zinedine Zidane yahishuye impamvu yanze gutoza Manchester United

Yanditswe: Thursday 23, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Zinedine Zidane yasobanuyeko impamvu adashobora gutoza Manchester United ari uko atazi ururimi rw’Icyongereza kandi ngo ntiyatoza ikipe atumvikana n’abakinnyi bari mu kibuga.
Nubwo mu mwaka ushize byatangajwe ko uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru yifuzwa cyane ku kibuga Old Trafford,kizigenza Zinedine Zidane wagize isabukuru y’imyaka 50 yavuze ko atatoza ikipe atumvikana n’abakinnyi ku rurimi.
Uyu mugabo wahoze akina hagati mu kibuga yavuze ku cyifuzo cye cyo gusubira mu butoza nyuma (...)

Sponsored Ad

Umutoza Zinedine Zidane yasobanuyeko impamvu adashobora gutoza Manchester United ari uko atazi ururimi rw’Icyongereza kandi ngo ntiyatoza ikipe atumvikana n’abakinnyi bari mu kibuga.

Nubwo mu mwaka ushize byatangajwe ko uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru yifuzwa cyane ku kibuga Old Trafford,kizigenza Zinedine Zidane wagize isabukuru y’imyaka 50 yavuze ko atatoza ikipe atumvikana n’abakinnyi ku rurimi.

Uyu mugabo wahoze akina hagati mu kibuga yavuze ku cyifuzo cye cyo gusubira mu butoza nyuma yo gutoza inshuro ebyiri Real Madrid.

Uyu mugabo ntabwo yagaragaye cyane mu mupira w’amaguru kuva avuye muri Los Blancos ku nshuro ya kabiri umwaka ushize kugirango aruhuke.

Zidane yavuzwe nk’umusimbura wa Ole Gunnar Solskjaer wirukanwe mu Gushyingo umwaka ushize. Akazi kaje guhabwa Ralf Rangnick by’agateganyo kugeza umwaka w’imikino urangiye, ubwo Erik Ten Hag yagirwaga umusimbura wa burundu wa Solskjaer.

Hari amakuru yavuze ko Zidane atashishikajwe no gutoza muri Premier League bitewe n’Icyongereza cye gike,gusa bivugwa ko kuba abakinnyi nka Raphael Varane na Cristiano Ronaldo bakina muri United byatuma yisubiraho akayerekezamo.

Igitangaje nuko uyu wahoze ari umutoza wa Madrid atigeze aba umukandida ukomeye wo kwerekeza Old Trafford.

Mu kiganiro Zidane yagiranye na Marca, yagize ati: "Naba narashatse kujya muri Manchester [United]? Numva Icyongereza, ariko sinzi kukivuga neza. Nzi ko hari abatoza bajya mu makipe batazi kuvuga neza ururimi rwaho,ariko njye nkora mu bundi buryo. Ibintu byinshi biza mu mukino kugira ngo dutsinde, niko isi yose imeze. Nziko nkeneye gutsinda. "

Zidane yongeyeho ko hari amakipe “abiri cyangwa atatu” yonyine yaba ari amahirwe ayatoje. Ibi byagaragaye ko byanze bikunze kwerekeza muri Premier League mu kizaza bishobora kutazakunda.

Havuzwe ko amakipe nka Paris Saint-Germain, Juventus, ikipe yigihugu y’Ubufaransa ndetse no kuzasubira muri Real Madrid bishoboka ko ari mu yo yahitamo.

Uyu munyabigwi mu myaka mike ishize yahesheje ikipe ya Real Madrid 3 zikurikiranya gusa ntabwo byoroha kwemera akazi aho abonye hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa