skol

Zinedine Zidane yahishuye impamvu yatumye asezera muri Real Madrid

Yanditswe: Monday 31, May 2021

Uwari umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane,yatangaje ko impamvu nyamukuru yahisemo kuva muri iyi kipe ku nshuro ya kabiri adasoje amasezerano ye ari uko iyi kipe itari ikimwizera ndetse ngo nta n’ubwo ubuyobozi bwamushyigikiraga.

Mu ibaruwa irimo ukuri kwinshi Zinedine Zidane yashyize hanze,yavuze ko hari abantu birengagiza ibyiyumvo by’abantu n’ubuzima bw’abandi bakabateza ibibazo.

Zinedine Zidane wasezeye ku wa Kane w’icyumweru gishize,nyuma y’aho abayobozi ba Real Madrid bamugaragarije ko batishimiye ko yamaze umwaka nta gikombe.

Yari inshuro ya mbere kuva 2009-10 Real Madrid irangije umwaka nta gikombe na kimwe itwaye cyane ko uyu mwaka yagiye itsindwa cyane.Gutsindwa kwababaje benshi n’abafana ba Real Madrid n’ugusezererwa muri Copa del Rey na Alcoyano no muri ½ ubwo yatsindwaga na Chelsea muri Champions League.

Real Madrid yasoze La Liga iri ku mwanya wa 2 nyuma yo kurushwa ana Atletico Madrid yatwaye igikombe amanota 2.

Mu ibaruwa Zidane yanditse yashyizwe hanze na AS,yagize ati “Nafashe umwanzuro wo kugenda kandi ndashaka kubabwira impamvu.Ntabwo ari ukwiyemera cyangwa se kurambirwa gutoza…Nagiye kubera ko numva ko ikipe itari ikimfitiye icyizere nifuzaga cyangwa se kumfasha kubaka ikintu cyako kanya cyangwa se kirambye.

Nzi umupira kandi nzi neza ibyo ikipe nka Real Madrid isaba.Ndabizi ko iyo udatsinze ugomba kugenda.Kubera ibi,ikintu cy’ingenzi kiribagirana,ibyo nubatse umunsi ku munsi byaribagiranye…”

Zidane amaze imyaka 20 ari muri Real Madrid aho yayubatsemo amateka akomeye yaba nk’umukinnyi cyangwa umutoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa