Zinedine Zidane yasubije abamubajije igihe azagarukira mu butoza
Yanditswe: Tuesday 25, Oct 2022

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Bufaransa ndetse na Real Madrid, Zinedine Zidane, yatangaje ko aragaruka mu gutoza umupira w’amaguru ’bidatinze’ nyuma yo kuwuvamo bitunguranye.
Muri Gicurasi 2021, Zidane yavuye ku mwanya we nk’umutoza mukuru wa Real Madrid ku nshuro ya kabiri nyuma yo kwiyemerera ko yumva ko hari itandukaniro riri hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe na we.
Icyakora uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko ubu yiteguye kugaruka muri uyu mwuga bwo kuyobora nyuma yo kugaragara ku gishusho (...)
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Bufaransa ndetse na Real Madrid, Zinedine Zidane, yatangaje ko aragaruka mu gutoza umupira w’amaguru ’bidatinze’ nyuma yo kuwuvamo bitunguranye.
Muri Gicurasi 2021, Zidane yavuye ku mwanya we nk’umutoza mukuru wa Real Madrid ku nshuro ya kabiri nyuma yo kwiyemerera ko yumva ko hari itandukaniro riri hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe na we.
Icyakora uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko ubu yiteguye kugaruka muri uyu mwuga bwo kuyobora nyuma yo kugaragara ku gishusho cyerekanwe mu nzu ndangamurage ya Grévin i Paris ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.
Zinedine Zidane yabwiye RMC Sport ati “Nzagaruka vuba.Mutegereze,mutegereze gato. Vuba, vuba aha. Ntabwo ndi kure yo kugaruka gutoza."
Zidane yafashije Madrid kwegukana ibikombe bitatu bikurikirana bya Champions League kuva 2015 kugeza 2018 bituma iyi kipe yo muri Espagne iba iya mbere ibitwaye inshuro eshatu zikurikiranye.
Yatwaye kandi ibikombe bibiri bya La Liga mu gihe yari mu murwa mukuru wa Espagne,anahabwa ibihembo bibiri by’umutoza witwaye neza ku isi.
Hari amakuru avuga ko nyuma y’igikombe cy’isi,Zidane ariwe ushobora guhabwa akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *