skol
fortebet

Zlatan Ibrahimovic yahishuye impungenge atewe n’umutoza Erik Ten Hag

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 03, Oct 2023

Zlatan Ibrahimovic yahishuye impungenge atewe n'umutoza Erik Ten Hag

Sponsored Ad

skol

Uwabaye rutahizamu ma makipe akomeye arimo na Man United,Zlatan Ibrahimovic yavuze ko afite impungenge z’uko umutoza w’iyi kipe,Erik Ten Hag adafite uburambe bwamufasha gukora neza akazi ka Man Utd.

Uyu mugabo uheruka gusezera kuri ruhago yavuze ko Man United ari ikipe nini kurusha Ajax yahozemo ndetse ngo nta bushobozi uyu mutoza afite bwo gutoza abakinnyi bafite amazina akomeye.

Ibrahimovic yagize ati "Kuva muri Ajax werekeza muri United nkuko yabikoze ni itandukaniro rinini - Nabaye muri ayo makipe yombi. Uba ufite imyitwarire itandukanye.

Ajax ni ikipe ifite impano. Bafite impano nziza mu ikipe. Ntabwo bafite abakinnyi bafite amazina nini. Ni ubuhe burambe bwa Ten Hag?gutoza impano zikiri nto.

Yaje muri United, ni imitekerereze itandukanye. Abakinnyi b’i Manchester n’ibyamamare cyane.

Uha umutoza igihe kingana iki? Biterwa na ba nyiri ikipe, icyo bashaka, ariko iyo wunvise abafana, ntuba ufite umwanya munini kuko baba bashaka gutsinda, kandi ndabyumva kuko bamenyereye gutsinda kandi bahora bashaka gukomeza gutsinda. "

United yagize intangiriro mbi cyane z’umwaka w’imikino kurusha izindi zose yagize mu myaka 34 ishize ndetse yatsinzwe umukino wa mbere mu matsinda ya Champions League na Bayern Munich.Irashaka kwisubiraho imbere ya Galatasaray iri joro.

Umutoza Ten Hag amaze gufatira ibihano abarimo Cristiano Ronaldo, David De Gea na Jadon Sancho mu gihe gito amaze atoza iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa