skol
fortebet

Zlatan Ibrahimovic yasekeje benshi kubera amagambo yavuze ku ikipe ya Sweden

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Zlatan Ibrahimovic ukinira ikipe ya LA Galaxy yasekeje benshi mu bakunzi ba ruhago ubwo yavugaga ko yafashe isi n’ikipe ya Sweden yahoze akinira izabikora nitwara igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wanze guhamagarwa na Sweden kubera ko yasezeye agashaka kongera kugaruka,yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Sweden igiye kwigaranzura ibigugu ikegukana igikombe cy’isi cy’uyu mwaka ndetse izaba igeze ikirenge mu cye cyo kwigarurira isi nkuko nawe yabigenje.

Sweden ikomeje gutungurana mu gikombe cy’isi

Yagize ati “Narabivuze mbere yo gutangira igikombe cy’isi ko bazagera kure none barabikoze,nshimishijwe no kuba ndi umunya Sweden ndetse ngendana ibendera ryayo aho ndi hose.Nigaruriye isi none na Sweden igiye kubikora.

Sweden igomba guhangana n’Ubusuwisi ku I taliki ya 03 Nyakanga ku kibuga cya St Petersburg,mu mukino wa 1/16 cy’igikombe cy’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa