skol
fortebet

Zlatan Ibrahimovic yavuze umukinnyi wari ukwiriye Ballon d’Or imbere ya Lionel Messi

Yanditswe: Thursday 02, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Zlatan Ibrahimovic yashimye Lionel Messi avuga ko ’abaho ku bw’umupira w’amaguru’, ariko yemeza ko umunya Poland, Robert Lewandowski, ’yari akwiye’ guhabwa igihembo cya Ballon d’or y’uyu mwaka.
Messi w’imyaka 34 y’amavuko watowe cyane yerekeje mu birori byo ku wa mbere nijoro yizeye gutwara iki gihembo gikomeye ku nshuro ya karindwi.
Ibi byatumye arusha ibihembo bibiri mukeba we Cristiano Ronaldo bamaze igihe bahanganye watwaye ibihembo bitanu.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine yaje ku mwanya wa (...)

Sponsored Ad

Zlatan Ibrahimovic yashimye Lionel Messi avuga ko ’abaho ku bw’umupira w’amaguru’, ariko yemeza ko umunya Poland, Robert Lewandowski, ’yari akwiye’ guhabwa igihembo cya Ballon d’or y’uyu mwaka.

Messi w’imyaka 34 y’amavuko watowe cyane yerekeje mu birori byo ku wa mbere nijoro yizeye gutwara iki gihembo gikomeye ku nshuro ya karindwi.

Ibi byatumye arusha ibihembo bibiri mukeba we Cristiano Ronaldo bamaze igihe bahanganye watwaye ibihembo bitanu.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine yaje ku mwanya wa mbere nubwo yegukanye Copa del Rey gusa hamwe na Barcelona mu mwaka w’imikino ushize mbere yuko ava I Camp Nou akajya muri Paris Saint-Germain mu mpeshyi.

Intsinzi ya Messi yaturutse ku kuntu yitwaye ku rwego mpuzamahanga ubwo yafashaga Argentine kwegukana Copa America.

Ibrahimovic yunze mu rya Toni Kroos na Iker Casillas bibaza ukuntu Messi yatwaye Ballon d’or kizigenza Lewandowski umaze amezi 12 akora ibidasanzwe muri Bayern Munich.

Rutahizamu ukomoka muri Polonye, ​​waje ku mwanya wa 2 inyuma Messi, yatsinze ibitego 41 muri Bundesliga mu mwaka ushize, akuraho amateka ya Gerd Muller yari amaze hafi ikinyejana.

Abajijwe niba akunda Messi cyangwa Ronaldo, Ibrahimovic yabwiye Corriere della Sera ati: ’Bombi barakomeye cyane.

’Ndavuga Messi kuko twakinnye hamwe.’

Ku mubano afitanye na Messi babanye mu ikipe ya Barca, Ibrahimovic yavuze ko ari uwa kinyamwuga.

Yakomeje ati "Leo abaho ku bw’umupira w’amaguru. Ariko Lewandowski yari akwiye Ballon d’or uyu mwaka."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa