skol

Zlatan Ibrahimovic yibasiriye bikomeye Cristiano Ronaldo ku byo yavuze kuri Messi

Yanditswe: Tuesday 15, Jan 2019

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic ukinira ikipe ya LA Galaxy,yatangaje ko ibyo Cristiano Ronaldo yavuze ko kwerekeza muri Juventus yari agiye guhangana atari nka Messi uhora mu ikipe ari ibinyoma kuko yerekeje mu ikipe ikomeye ngo yari kumushima iyo ajya mu cyiciro cya kabiri.

Zlatan utajya aripfana,yabwiye abanyamakuru ko kuri we atabona Cristiano Ronaldo nk’umuntu wagiye gushaka ihangana rishya nkuko yabivuze ahubwo yagiye mu ikipe ikomeye kugira ngo imusunike akomeze avugwe.

Yagize ati “Ronaldo kujya muri Juventus ntabwo yari agiye gushaka ihangana rishya.Ronaldo ahora avuga ko ahindura amakipe kugira ngo abone guhangana gukomeye ariko yagiye mu ikipe ikomeye, yatwaye Serie A ubushize ndetse ihora izitwara.Kuki atagiye mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu myaka mike ishize?.

Nagerageze ajye mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri atware igikombe,ayigeze mu cyiciro kirenze nibwo azaba agaragaje guhangana.Ni ibinyoma,kujya muri Juventus nta guhangana yagaragaje.”

Ronaldo aherutse kwibasira Messi ubwo yavugaga ko we adatinya guhangana gushya ariyo mpamvu amaze gukina mu bihugu bitandukanye mu gihe Messi we akinira muri FC Barcelona gusa.

Zlatan yabwiye Daily Express ko Ronaldo nta guhangana gukomeye yigeze ashaka,kuko yakiniye amakipe akomeye gusa.

Zlatan Ibrahimovic yakiniye amakipe atandukanye yo mu bihugu nk’Ubufaransa,Ubuholandi,Sweden,Ubutaliyani, Espagne na USA.

Zlatan yibasiriye Cristiano Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa