skol
fortebet

Zlatan Ibrahimovic yifotoje yambaye ubusa mu rwego rwo kugaragaza ibishushanyo yishyize ku mubiri bitangaje [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 26, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umunya Sweden uzwi cyane muri ruhago ndetse no kwiyemera cyane Zlatan ibrahimovic wakinnye mu makipe akomeye nka FC Barcelona,Manchester United,PSG,AC Milan n’ayandi,yifotoje yambaye ubusa ndetse amashusho ye asohoka mu kinyamakuru cya ESPN’s Body Issue.

Uyu musore uherutse kwerekeza mu ikipe ya LA Galaxy akomeje gukora udushya twinshi aho kuri ubu yatangiye gusohoka mu binyamakuru yambaye ubusa afashe umupira w’amaguru.

Iki kinyamakuru ESPN’s Body Issue gisohokamo amafoto y’ibyamamare mu mikino itandukanye byakuyemo imyenda bikambara ubusa,cyegereye na kabuhariwe Zlatan Ibrahimovic gisohora amafoto ye yambaye ubusa.

Ibrahimovic amaze gutsinda ibitego 7 muri LA Galaxy ndetse ni umwe mu byamamare muri iki gihugu kuko mu mukino wa mbere yakinnye yafashije iyi kipe ye kwigaranzura mukeba wayo Los Angeles FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa