skol
fortebet

Zlatan Ibrahimovic yongeye kwiyita imana anasezeranya ibitangaza abafana

Yanditswe: Friday 10, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic yavuze ko akiri umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru ndetse yiyumva nk’imana.
Uyu mugabo w’imyaka 41, yavuze ko nubwo yagize imvune zigatuma adakina.yizeye ko mu gihe gito arongera kugaruka mu ikipe ya AC Milan ari hejuru.
Nyuma y’igikombe cy’isi,ikipe ya Milan ntiyagarutse mu bihe byiza kuko ubu iri ku mwanya wa 6 muri Serie A ndetse ntiyigeze itsinda na rimwe mu mikino itatu ya shampiyona iheruka gukina.
Uyu Zlatan Ibrahimovic ukomoka muri Sweden,yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic yavuze ko akiri umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru ndetse yiyumva nk’imana.

Uyu mugabo w’imyaka 41, yavuze ko nubwo yagize imvune zigatuma adakina.yizeye ko mu gihe gito arongera kugaruka mu ikipe ya AC Milan ari hejuru.

Nyuma y’igikombe cy’isi,ikipe ya Milan ntiyagarutse mu bihe byiza kuko ubu iri ku mwanya wa 6 muri Serie A ndetse ntiyigeze itsinda na rimwe mu mikino itatu ya shampiyona iheruka gukina.

Uyu Zlatan Ibrahimovic ukomoka muri Sweden,yavuze ko azagaruka ari mu bihe byiza akongera kuzura AC Milan.

Ati "Abanenga?,ni ibisanzwe kuko iyo batakunenze ntabwo uba uri hejuru.Maze imyaka 25 nengwa kuko ndi uwa mbere ku isi,ndabimenyereye.

Ibyo bimeze nko gushyira lisansi mu muriro.Iyo ukinishije umuriro uritwika.Ese niyumva nk’imana?Yego nta cyahindutse."

Zlatan Ibrahimovic yavuze ko adashaka kugaruka mu kibuga nk’uje mu butembere ahubwo aje gufasha ikipe ye kongera gutsinda.

Uyu mugabo wavunitse ivi,yaje kubagwa bituma kugeza ubu muri uyu mwaka w’imikino atarabasha gukina n’isegonda na rimwe.

Yagize ati "Ntabwo nshaka kugaruka mu kibuga nk’uje gutembera,kuko iyo nje mu kibuga ntsinda kandi ngakora ibyo buri gihe nkora.Bitabaye ibyo nakwigumira mu rugo ngakina n’abana banjye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa