skol
fortebet

Zlatan Ibramovic uzwiho kutagira umukinnyi yemera yagize icyo avuga kuri Messi

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunya Sweden ukinira ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, Zlatan Ibramovic, yatangaje ko atizeye neza ko isi izagira undi mukinnyi nka Messi, bitewe n’uko iyo afashe umupira awukoresha icyo shaka ngo mbese kumureba akina wagira ngo ni umumajisiye (magician ).
Ibi yatangaje byatunguye benshi, kuko akenshi mu biganiro n’itangazamakuru avuga ko ariwe mukinnyi wa mbere ku isi.
Zlatan aganira na ESN, yavuze ko uburyo Messi akinamo bwihariye ntawundi muntu babuhuje, ibyo bituma aba uwa (...)

Sponsored Ad

Umunya Sweden ukinira ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, Zlatan Ibramovic, yatangaje ko atizeye neza ko isi izagira undi mukinnyi nka Messi, bitewe n’uko iyo afashe umupira awukoresha icyo shaka ngo mbese kumureba akina wagira ngo ni umumajisiye (magician ).

Ibi yatangaje byatunguye benshi, kuko akenshi mu biganiro n’itangazamakuru avuga ko ariwe mukinnyi wa mbere ku isi.

Zlatan aganira na ESN, yavuze ko uburyo Messi akinamo bwihariye ntawundi muntu babuhuje, ibyo bituma aba uwa mbere ku isi.

Yagize ati"Sinzi ko tuzabona undi muntu ukora nk’ibyo Messi akora, kuko uburyo akinamo nibyo bituma aba uwo ariwe ubu, sinzi ko hari undi uzabishobora."

"Nagize amahirwe yo gukinana nawe, nabivuze mbere, ni umugabo uha umupira ubundi akagenda aca mu bantu wagira ngo ni umumagician (magician), uwo niwe Messi."

Zlatan yakomeje avuga ko we na Messi ari abakinnyi 2 batandukanye, kuko Zalatan yaciye hafi mu bihugu byose byo ku mugabane w’Uburayi, ariko Messi we akaba yaragumye muri Espagne gusa. Avuga kandi ko niyo na Messi abicamo bitari kumubuza guhirwa nk’uko yahiriwe muri Barcelona bitewe n’ubuhanga bwe.

Zlatan yakinanye na Messi muri Barcelona muri 2009 kugeza 2010, uku kumushimagiza byatumye abantu babyibazaho bitewe n’uko ubundi Zlatan nta mukinnyi ajya yemera uretse we ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa