Ababyeyi baba Mama ba bamwe mu byamamare muri showbiz nyarwanda
Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2025

Akabura ntikaboneke ni Nyinawumuntu , ushobora gusuzugura abandi bantu ariko Mama wawe ni uwo kubahwa , akwiye icyubahiro ndetse n’urukundo rwinhi. niba yarakureze ugakura uba ukwiye kuzamwitura kumukura ku cyavu ukamuhesha ishema mu bandi babyeyi. agahoza izina ryawe mu kanwa kubwo kuba umutera ishema ndetse ugahora umwibutsa ko amezi 9 yagutwise atapfuye ubusa ko rwose byari bikwiye. uyu niwe muntu ushobora kuguha inama itabogama ndetse waba uri mu makosa akagucyaha atitaye kukuba uri (...)
Akabura ntikaboneke ni Nyinawumuntu , ushobora gusuzugura abandi bantu ariko Mama wawe ni uwo kubahwa , akwiye icyubahiro ndetse n’urukundo rwinhi. niba yarakureze ugakura uba ukwiye kuzamwitura kumukura ku cyavu ukamuhesha ishema mu bandi babyeyi. agahoza izina ryawe mu kanwa kubwo kuba umutera ishema ndetse ugahora umwibutsa ko amezi 9 yagutwise atapfuye ubusa ko rwose byari bikwiye. uyu niwe muntu ushobora kuguha inama itabogama ndetse waba uri mu makosa akagucyaha atitaye kukuba uri umwana we. ni Imfura , umunyabuntu akaba wa muntu ushobora ku kubwira ngo njye ndahahaze wowe rya mu gihe abona ibyo kurya bidahagije. Muuriyi nkuru munyemerere dufungure indi paje turebere hamwe ababyeyi baba Mama ba bamwe mu byamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda.
1. MAMA MEDDY
Uyu mubyeyi mwiza ureba Yitwa Cyabukombe Alphonsine, mu 1989 yibarutse umwana wumuhungu wamamaye mu muziki nyarwanda ndetse no hanze yarwo nka Meddy. mu mwaka w’i 2022 Uyu mubyeyi yitabye Imana. Komeza uruhukire Mu Mahoro mubyeyi.
2. MAMA RIDERMAN
Uyu mubyeyi mwiza ureba, mu mwaka w’i 1986 yibarutse umwana w’umuhungu akaba ari nawe mwana w’imfura we , Uyu muhungu we yubatse izina mu muziki nyarwanda nka Riderman Riderzo. Aha ni muri 2016 Mwiyi foto Mama Riderman yarateruye Eltad umwana w’imfura ya Riderman n’umufasha we Nadia Agasaro.
3. MAMA ARTHUR NKUSI na SINTEX
Uyu mubyeyi mwiza ureba Yitwa Kibuuka Harriet niwe Mama wa Arthur Nkusi uzwi cyane nka Rutura mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse na Kabera Arnold uzwi cyane nka Sintex.
Mu 1989 yibarutse Sintex
Mu 1991 yibarutse Arthur Nkusi
4. MAMA MUTESI JOLLY
Uyu mubyeyi mwiza ureba yitwa Ingabire Immaculee mu mwaka w’i 1996 yibarutse umwana we w’umuhererezi mu bana batandatu yabyaye maze uwo muhererezi baza kumuha amazina ya Mutesi Jolly. Uyu mwana we w’umukobwa yaje kuba nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i 2016. Miss Mutesi Jolly avugako hari byinshi yigira ku mubyeyi we ndetse ko amufatiraho urugero nkumwe mu bagore b’indashyikirwa kuko yabashije kwita ku muryango we mu gihe Papa wabo atari ahari kuko Se ubyara mutesi jolly ariwe Serwiri Syliver yitabye Imana Mutesi jolly akiri uruhinja mu mwaka w’i 1997. Mama wa Mutesi jolly yabashije kwita ku muryango ndetse arera abana be mu buryo bwose Imana yamushoboje.
5. MAMA KIMOZERA BULLDOG
Uyu mubyeyi mwiza ureba mu mwaka w’i 1988 yabyariye umuziki nyarwanda byumwihariko injyana ya Rap umuhanzi Bulldog. Muri aya mafoto yarimo agirana ibihe byiza n’abuzukuru be bakaba Abahungu ba bulldog.
6. MAMA Alyn Sano
Uyu mubyeyi mwiza ureba niwe wabyariye umuziki nyarwanda Umuhanzikazi Shengero Aline uzwi cyane nka Alyn Sano.
7. MAMA K8 KAVUYO
Uyu mubyeyi mwiza ureba Yitwa Oda GASINZIGWA akaba n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ya matora. Uyu mubyeyi niwe wibarutse MUHIRE William uzwi cyane nka K8 KAVUYO mu muziki nyarwanda.
8. MAMA THE BEN NA GREEN P
Uyu mubyeyi mwiza ureba Yitwa MBABAZI Esther niwe wabyariye umuziki nyarwanda abahanzi mukunda cyane.
Mu 1987 yibarutse The Ben
Mu 1990 yibarutse umuraperi Mpoze nzi Milly Bandana Green P.
9. MAMA LUCKY NZEYIMANA
Uyu mubyeyi mwiza ureba niwe wibarutse umwe mu banyamakuru beza itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda ryagize. Mwaya mafoto uyu mubyeyi yarimo agirana ibihe byiza n’umwuzukuru we witwa Hudha Kamikazi akaba umwana w’imfura wa Lucky Nzeyimana n’umufasha we Divine Murekatete.
10. MAMA UWICYEZA PAMELLA
Uyu mubyeyi mwiza ureba mu mwaka w’i 2000 yibarutse Uwicyeza Pamella , umukobwa we yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019 ndetse yabashije kugera mu bakobwa 20 bageze kuri final. ubu Uyu munsi Uwicyeza Pamella ni Umufasha wa The Ben.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *